English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzikazi Butera Knowless yahakanye ko nta bibazo yigeze agirana na mugenzi we Bwiza.

Bamwe mu bakurikirana bya hafi aba bahanzi bahoraga bibaza ibibazo Butera Knowless yaba afitanye n’ umuhanzikazi Bwiza, gusa yaje kubishyiraho umucyo avuga ko nta kibazo yigeze agirana na we. 

Ibi yabigarutseho mu gitaramo cya Gen_Z Comedy, cyabaye kuri uyu wa 26 Ukoboza 2024, ubwo Butera yari umutumirwa muri iki gitaramo mu gace kacyo kitwa”Meet me tonight” ngo aganirize abitabiriye barimo n’ urubyiruko ku mahirwe rufite yo kwiteza imbere.

Ubwo uyu muhanzikazi yabazwaga ku bivugwa ko yaba afitanye ikibazo na Bwiza , Butera yaje ku gisubiza ati ”Ndagisubiza mu buryo bworoshye, kandi twese turi bakuru turabizi, ikintu turi kuvuga ni icyerekeranye n’umukuru w’Igihugu. Njyewe ndi Butera, ni ubuhe bushobozi mfite ku buryo nonaha nahaguruka nkavuga nti inkuru hano zirarangiye reka tujye kuganira na boss (Perezida Kagame) mfite ubwo bushobozi?”

Abitabiriye bati “Oya” akomeza agira ati “Ibyo birasubiza ibintu byinshi rero. Hari bimwe na bimwe nk’abantu bakuru nk’Abanyarwanda dushobora kugiriramo urwenya, ariko ni byabindi navugaga ko hari n’ahantu tuba tugomba kugarukira.”

Yungamo ati ‘’Kuri Bwiza ni umuhanzi mwiza ufite ahazaza heza, ukiri muto, wigaragaje kandi ugikomeza kwigaragaza ku isoko ry’umuziki. Nifuza kumubona kure kandi atari we gusa.”



Izindi nkuru wasoma

USA: Umuhanzikazi Nicki Minaj ukekwaho gukubita yasabiwe gutabwa muri yombi.

Koreya y'Epfo: Urukiko rwemeje ko Perezida Yoon Suk-yeol atabwa muri yombi agahatwa ibibazo.

Umuhanzikazi Butera Knowless yahakanye ko nta bibazo yigeze agirana na mugenzi we Bwiza.

RDF yahakanye amakuru avuga ko hari umusirikare wayo wafatiwe muri RDC.

Ntabusabe Rayon Sports yigeze itanga isaba ko yakina na Police FC -Rwanda Premier League.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-28 10:31:10 CAT
Yasuwe: 32


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzikazi-Butera-Knowless-yahakanye-ko-nta-bibazo-yigeze-agirana-na-mugenzi-we-Bwiza.php