English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

Rutahizamu w'umunya-Burkina Faso, Jack Pantoulou Diarra, yasinye muri Esperance Sportive De Tunis.

Kuwa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, nibwo Jack Pantoulou Diarra w'imyaka 18, yasinye amasezerano y'imyaka 3 muri Esperance Sportive De Tunis yo mu gihugu cya Tunisia.

Uyu musore ukiri muto yari amaze icyumweru avugwa muri APR FC yifuzaga rutahizamu ukomeye ukina aciye ku ruhande.

Nkuko byatangajwe na ES De Tunis, ivuga ko uyu musore yasinye amasezerano y'imyaka 3. Jack Diarra asanzwe akina nka rutahizamu wo ku ruhande rw'ibumoso ariko ushobora no gukina iburyo kuko akunda gukinisha akaguru k'iburyo.

Jack Pantoulou Diarra wavutse tariki 16 Mutarama 2006, yari amaze igihe muri Salitas Football School y'iwabo muri Burkina Faso. Uyu musore ureshya na Metero imwe na Sentimetero 74, amakuru ahari avuga ko we na APR FC ibiganiro bitangenze neza bahitamo kubivamo.



Izindi nkuru wasoma

Transfer ya Marcus Rashford muri Barcelona yajemo kidobya

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Benitha, Valentine, Prince na Gloire biteguye guhangana n’ibihangange bya Afurika muri Maroc

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-14 07:48:32 CAT
Yasuwe: 68


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukinnyi-ukomeye-wari-witezwe-muri-APR-FC-yasinyiye-Esperance-De-Tunis.php