English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Umukinnyi wa filime muri Amerika yarashwe arapfa


Chief Editor. 2020-11-02 09:17:12

Eddie Hassell wamamaye mu mwuga wa sinema muri Amerika yapfuye arashwe, kugeza ubu abagize uruhare mu iyicwa rye nta n’umwe uramenyekana.

TMZ dukesha iyi nkuru yatangaje ko umuvugizi w’uyu musore yayibwiye ko yarashwe ubwo yari hanze y’inyubako y’umukunzi we muri Leta ya Texas, ndetse ngo ntabwo abamurashe bigeze bamenyekana. Ntabwo ikintu cyatumye uyu musore araswa kiramenyekana.

Uyu musore yamamaye muri filime yitwa ‘Surface’ yacaga kuri NBC ndetse na ‘The Kids Are All Right’ yabiciye mu 2010 igahatana mu bihembo bya Oscar uwo mwaka. Yapfuye akimara kuraswa mu gitondo cyo ku Cyumweru.

Eddie Hassell n’ubwo atagiye agaragara muri filime nyinshi nk’umukinnyi w’imena hari nyinshi yakinnyemo nka "The Kids Are All Right", "Family Weekend", "’Til Death", "2012", "Longmire", "Jobs", "Bones", "Southland", "Warrior Road”, "Studio 60 on the Sunset Strip", "Bomb City" n’izindi.

Muri "Surface" yamuzamuriye izina yitwaga Phil Nance, aho yagaragaye mu bice byayo byinshi. Iyi filime yabiciye mu 2005 na 2006. Yanakinnye nka Eddie Suarez mu yitwa "Devious Maids".

Uyu musore wari ufite imyaka 30, yanandikaga ibitabo ndetse mu 2009 yashyize hanze icyo yise ‘Someone Should Tell You: Startling Revelations and Truths to Help You Understand and Improve Your Life’. Hassell yavutse ku wa 16 Nyakanga 1990 i Corsicana muri Texas.

 



Izindi nkuru wasoma

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.



Author: Chief Editor Published: 2020-11-02 09:17:12 CAT
Yasuwe: 630


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Umukinnyi-wa-filime-muri-Amerika-yarashwe-arapfa.php