Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije ari gukorwaho iperereza
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB , rwatangaje ko Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije, Patrick Karera ari gukorwaho iperereza ku byaha akekwaho, ndetse hakaba hari gukorwa iperereza ryagutse kuri Minisiteri y’Ibidukikije n’ibindi bigo biyishamikiyeho.
Dr.Murangira B Thierry,Umuvugizi wa RIB, yavuze ko ibizava mu iperereza ari byo bizagena niba Patrick Karera azakorwaho iperereza afunze cyangwa ari hanze.
Dr Murangira, yijeje Abanyarwanda ko Urwego avugira rufite ubushobozi bwo gukora iperereza no gukurikirana buri wese ushobora gukora ibinyuranyije n’amategeko, bityo avuga ko icyiza ari ukwirinda kuyica.
Ati" RIB ifite inshingano zo gukurikirana buri wese utubahiriza amategeko, kandi ko ifite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa inshingano zayo. Udakurikiza amategeko wese, ukuboko k'ubutabera kuzamugeraho."
Ibi bibaye mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane hasohotse itangazo ryirukana ,Dr Jean d'Arc Mujyawamariya ku mirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'umurimo (MIFOTRA) bikavugwa ko nawe hari ibyaha akurikiranweho.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show