English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyarwenya akaba n’umuhanzi Bisangwa Nganji Benjamin [Ben Nganji] n’umugore we Ufitenema Yvette, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka ubuheta.

Uyu muhanzi yavuze ko ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka uyu mwana w’umuhungu. Ati “Ni ibyishimo kuri njye n’umuryango wanjye. Ndashima Imana yaduhaye umwana w’umuhungu.”

Umwana mukuru wa Ben Nganji n’umugore we yitwa Inema Miguel afite imyaka ine, mu gihe uyu bibarutse yitwa Inema Nganji Sanchez.

Uyu mwana w’umuhungu yavukiye mu bitaro bya CHUK ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021. Ben Nganji yavuze ko uyu mwana bamwise Inema Nganji Sanchez bitewe n’uko ari izina rifite igisobanuro cyiza. Sanchez bisobanuye umuntu wejejwe.

Umugore wa Ben Nganji asanzwe ari umukinnyi w’ikinamico; abamuzi bamwibuka mu iyitwa "Nyiramubande" yacaga ku Ijwi ry’Amerika n’izindi zitandukanye yagiye akinamo akiri ku intebe y’ishuri mu mashuri yisumbuye.

Ben Nganji muri iyi minsi ari gukora filime z’urwenya zitari zimenyerewe mu Rwanda ziri mu ishusho imeze nk’iya filime z’umunyarwenya Chaplin Chaplin na Keaton. Filime ya mbere y’urwenya Ben Nganji yasohoye yitwa ‘Gatumwa’ akurikizaho iyitwa ‘Amadorali 100’.

Ku itariki 06 Gashyantare 2016 nibwo Ben Nganji yasabye anakwa Ufitinema Yvette, umuhango wabereye kuri Tropicana ku Kicukiro. Kuri uwo munsi kandi ni nabwo bombi basezeranye imbere y’Imana muri Paroisse ya Kicukiro biyemeza kuzabana akaramata. Barushinze bamaze imyaka ibiri bakundana.



Izindi nkuru wasoma

Nyirikimero "Yolo The Queen" yemeje neza ko yibarutse

Umunyarwenya Clapton Kibonge Yahaye umugore we Imodoka nziza.

Polisi y’u Rwanda yibarutse Abapolisi bashya 2 072.

Polisi y’u Rwanda yibarutse Abapolisi bashya 2,072.

Uganda:Umugore w’imyaka 70 yibarutse impanga.



Author: Chief Editor Published: 2021-02-01 09:09:05 CAT
Yasuwe: 1216


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyarwenya-Ben-Nganji-yibarutse-ubuheta.php