English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umupolisi arahigwa bukware nyuma yo kwica Abashinwa 2 abaziza inyama z’Ubunani.

Umupolisi mu gipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, arahigwa bukware nyuma yuko yishe Abashinwa babiri mu Ntara ya Lomami, aho bivugwa ko ashobora kuba yabivuganye bitewe n’amakimbirane yaturutse ku nyama z’ubunani.

Uyu mupolisi yarashe abashinwa batatu bakorera Sosiyete ya Crec 6 y’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo by’imihanda, isanzwe inafite ibikorwa iri gukora muri aka gace.

Iki gikorwa cy’urugomo cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Mutarama 2025 mu mujyi wa Mwene-Ditu uherereye mu Ntara ya Lomami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umugenzuzi wa Gisirikare muri aka gace ka Mwene-Ditu, Colonel Justin Bora Uzima, yemeje aya makuru yo kuba Umupolisi yishe aba banyamahanga babiri, agakomeretsa bikabije undi umwe.

Bamwe mu batuye aho byabereye, bavuga ko byaturutse ku makimbirane ashingiye ku nyama z’inka zariho zitangwa mu kwizihiza umunsi mukuru w’Ubunani.

Uyu Mupolisi ukekwaho kwivugana aba Bashinwa yahise atoroka inzego z’umutekano.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Yapfuye rubi: Banze gushyingura umukobwa kubera inyamaswa zasohokaga mu myanya y’ibanga ye.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

Zambia: Umupolisi yasinze afungura imfungwa 13 ngo zijye kwizihiza umwaka mushya.

General Muhoozi yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’urupfu rw’umusirikare wiyahuye.

Rusizi: Abantu 20 batangiriye umwaka 2025 mu gihome nyuma yo gufatirwa mu mukwabo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-02 12:32:55 CAT
Yasuwe: 60


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umupolisi-arahigwa-bukware-nyuma-yo-kwica-Abashinwa-2-abaziza-inyama-zUbunani.php