English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

Umuramyi Serge yarongoye umugore we muri USA

Serge Iyamuremye uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Uwiteka, uherutse kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America asanzeyo umukunzi we, bamaze gusezerana mu itorero.

Amakuru y’ubukwe bwa Serge Iyamuremye n’umukunzi we Uburiza Sandrine, yari yaragizwe ibanga rikomeye, ariko mu minsi ishize hari uwari wayahamirije ko aba bombi bari mu myiteguro yo gusezerana imbere y’Imana.

Ubu bukwe bwatashye ku itariki ya 01 Mutarama 2023, bwabereye mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’aba bombi, bwaje bukurikira indi mihango yabaye umwaka ushize wa 2022, nk’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye tariki 19 Kamena 2021, ubera mu Mujyi wa Kigali ubwo umukunzi wa Serge Iyamuremye yari yaje mu Rwanda.

Serge Iyamuremye uzwiho ubuhanga budasanzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yerecyeje muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Nyakanga 2022 agiye mu myitegura y’ubu bukwe bwatashye ku ya 01 Mutarama 2023.

 

yanditswe na Bwiza Divine

 

 



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

RIB yataye muri yombi Meya wahoze ayobora Akarere ka Nyanza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-04 10:17:50 CAT
Yasuwe: 408


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuramyi-Serge-yarongoye-umugore-we-muri-USA.php