English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Umuraperi Fireman yabonye abafatanyabikorwa mu muziki we


Ijambonews. 2020-08-08 09:11:22

Umuraperi Fireman wamenyekanye cyane mu itsinda rya Tuff Gangs yamaze kubona umufatanyabikorwa mu muziki we ari we Tacona media& Entertainment uzamufasha mu gihe cy’imyaka 3.

Iyi sosiyete isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye birimo n’ubucuruzi, ariko ikagira na Tacoma Music ikora ibijyanye no gufasha abahanzi ibakorera indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho

. Kimwe na Fireman, ubuyobozi bw’iyi sosiyete ntibugaragaza ibikubiye mu masezerano bagiranye na Fireman, gusa bemeza ko ari ukuzamura umuziki w’uyu muhanzi muri rusange, yabona badakora ibyo bumvikanye bakaba basesa amasezerano.

Fireman avuga ko mbere kuko yakoraga umuziki yirwariza hari ibyo atashoboraga gukora, ariko ubu kuko yungutse imbaraga hari byinshi bagiye kumufasha, bazamufasha mu kumukorera indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, kumenyeskanisha ibihangano bye no kumufasha mu buzima bwa buri munsi.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

FADRC n'abafatanyabikorwa bayo bakwiye imishwaro M23 yigarurira ibindi bice

FADRC n'abafatanyabikorwa bayo bakwiye imishwaro M23 yigarurira ibindi bice

Nyagatare:RBC n'abafatanyabikorwa bayo bahawe umukoro wo kugeza udukingirizo mu byaro

Burna Boy ntabwo yibye umuziki w’Amerika-Steve Harvey



Author: Ijambonews Published: 2020-08-08 09:11:22 CAT
Yasuwe: 490


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Umuraperi-Fireman-yabonye-abafatanyabikorwa-mu-muziki-we.php