English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuryango wa Bishop Gafaranga uri mu byishimo kubera umwana bibarutse w'umuhungu 

Umuryango Habiyambere Zacharie uzwi nka  Bishop Gafaranga n'Umugore we batangiye umwaka mushya wa 2024 bafite ibyishimo byinshi kuko bibarutse umwana w'umuhungu nyuma y'ukubukwe bwabo bwavuzwe cyane mu Rwanda.

Byatangajwe na Bishop Gafaranga mu cyiganiro yatambukije ku rubuga rwa YouTube ashimira umugore we kubwo impano itangaje yamuhaye muri uyu mwaka mushya wa 2024.

Gafaranga yavuze ko umugore we yamuhaye impano nziza cyane y'umwana w'umuhungu usa nase, Ati"Reka mbonereho Gushimira Murava kubera urugendo rutoroshye rw'amezi icyenda,impamvu mbibabwira nuko umwana yavutse kandi akaba ari umuhungu mwiza usa nase".

Nyuma y'ikiganiro yongeye kubwira umugore we ko amukunda cyane maze ashyira hanze amafoto yafatiwe mu birori igihe biteguraga kwibaruka uwo mwana.



Izindi nkuru wasoma

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Ese koko Mukura VS ishobora kudaterwa mpaga kubera raporo yihariye y’abatekinisiye?

Yamufungishije kubera Frw 30,000?: Inkuru y’ukuntu Mwarimu yafunzwe ashinjwa gufata ku ngufu

Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umwana w’imyaka 15 i Ngoma

Ubumuntu buruta byose: Uwarokotse Jenoside amaze imyaka 14 arera abana b’uwamwiciye umuryango



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-01-05 12:33:30 CAT
Yasuwe: 533


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuryango-wa-Bishop-Gafaranga-uri-mu-byishimo-kubera-umwana-bibarutse-wumuhungu-.php