English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umutekano wakajijwe kuri Ambasade ya Kenya muri Uganda

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba na Perezida wa Komite y’inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu, Général Muhoozi Kainerugaba, yategetse abapolisi gukaza umutekano wa Ambasade ya Kenya i Kampala.

Gen Muhoozi yatanze iri tegeko nyuma y’aho Abanyakenya batwitse igice kimwe cya Ambasade ya Uganda muri Kenya, ubwo bari mu myigaragambyo ikomeye kuri uyu wa 25 Kamena 2024.

John Ndungutse ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Ambasade ya Uganda muri Kenya, yatangaje ko kuzimya inyubako y’iyi Ambasade byari bigoye kuko nta bikoresho byo kwifashisha byari bihari.

Yagize ati “Birababaje kubona inyubako yacu ikongoka mbireba kandi ntacyo nabikoraho kubera ko nta mazi ahari ngo tuzimye. Bambwiye ko kizimyamoto zihari ari eshatu gusa hano muri Nairobi, rero inzu yacu turi kuyibura kubera ko umuriro ni mwinshi. Birababaje cyane, ntabwo ibi byakabaye biri kutubaho.”

Gen Muhoozi yagaragaje ko hari impungenge z’uko Abanya-Uganda barakajwe n’urugomo rw’Abanyakenya na bo bashobora gutekereza kwihorera, bakajya gutwika Ambasade ya Kenya.

Yagize ati “Nk’igihugu Ambasade ya Kenya irimo, dufite inshingano zo kurinda umutekano wayo.”

Abo bimaze kumenyekana ko bapfiriye muri iyi myigaragambyo yabereye by’umwihariko i Nairobi ni 13. Umuryango Amnesty International wari waraye utangaje ko abapfuye ari batanu, biganjemo abarashwe n’abapolisi.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-26 15:21:38 CAT
Yasuwe: 110


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umutekano-wakajijwe-kuri-Ambasade-ya-Kenya-muri-Uganda.php