English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umwami w'Inana Chris Easy agiye gukorera igitaramo cy'amateka abambaye BIKINI I Rubavu.

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda no hanze yarwo Chris Easy ategerejwe na benshi mu gitaramo cy'amateka azakorera I Rubavu ku mazi ahazwi nka El Classico Beach Kwa West.

Iki gitaramo cy'amateka kizitabirwa n'Abakobwa bambaye imyenda yo kogana migufi n'abagabo cyangwa abasore bakunda kunyurwa no kureba ikibero,kiza kuwa 19 Gashyantare 2023.

Gifite umwihariko aho ibizungerezi bizitabira mu mwambaro wambarwa ku mazi uzwi nka “Bikini”.

Iki gitaramo cyatumiwemo Chris Easzy ukunzwe n’abiganjemo igitsinagore, kitezweho kunyeganyeza imitima y’abakunzi b’umuziki b’i Rubavu n’abahasohokera nkuko twabitangarijwe na West umushoramari unamenyerewe mu gutegura ibitaramo binezeza benshi.

West aganira na 'IJAMBO.NET yagize ati:"Imyiteguro tuyigeze kure ni igitaramo cy'amateka birenze ibyo twari dusanzwe dutegura,twamaze kubaka urubyiniro rushya rutandukanye n'urwari rusanzwe ruhari kuko abazitabira bamwe bazakurikira igitaramo bari mu mazi mu BWATO abandi bari ahasanzwe hicarwa."

Chris Easy azafatanya n’abahanzi barimo Itsinda rya The Same Abiru  ryo mu Karere ka Rubavu rirambye mu muziki Nyarwanda.

Hazaba Hari umwihariko w'abavanga imiziki.

Muri iki gitaramo cyateguwe na Mujomba Company ifatanyije na El Classico Beach hateganyijwemo abavanga umuziki batandukanye.

Umuhanga mu kuvanga Selekta Dady umaze kubaka izina mu kuvanga imiziki azafatanya n’abandi  barimo  Dj Starboy na Dj Regas 250.

Hazaba Hari na Mc Gasana na Jesca bazayobora iki gitaramo.

Nshimiyimana Onesphore uzwi nka WEST nyiri El Classico Beach iherereye mu Murenge wa Nyamyumba kuri Blasserie agaruka ku mwihariko watumye ategura iki gitaramo yabwiye IJAMBO.Net ko Ari mu rwego rwo gufasha abantu kwishimira umunsi w'abakundana.

Yagize ati:”twasanze umunsi wa St Valentin uzaba ari ku wa gatatu hagati mu mibyizi, twatekereje ko baza gusoreza icyumweru cyabo ahantu hateguwe neza hatanga ibyishimo.”

Gahunda ya Tamira Ifi Munyarwanda izaba umwihariko.

Umushoramari WEST avuga ko umuntu azagura ifi imwe bakamuha ebyiri nka poromosiyo.

Ibindi bizaba bihari harimo amarushanwa yo koga, gutembera mu bwato ndetse ko abakunzi ba Tatoo bazazishyirwaho imbonankubone.

Kwinjira muri iki gitaramo  El Classico  Beach Valantines Bikini OutSide Party kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri kuri buri muntu,kwicara ku  meza ya VIP 50.000 Frw n’icupa rya Jamson mu gihe aya VVIP ari 70.000Fr



Izindi nkuru wasoma

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Jenifer Lopez agiye gutandukana n'umugabo wa kane

Devis Manzi ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyoni 10$ agiye kuburanishwa



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2023-02-13 10:09:04 CAT
Yasuwe: 297


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umwami-wInana-Chris-Easy-agiye-gukorera-igitaramo-cyamateka-abambaye-BIKINI-I-Rubavu.php