English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Umwe mu bakozi ba Diamond yavuze icyatumye atandukana na Tanasha donna .


Ijambonews. 2020-05-05 22:00:44

Mu minsi ishize Nasibu Abdul Juma , wamamaye nka Diamond Platnumz mu muziki yatangaje ko burya yari afite gahunda yo gukora ubukwe na Tanasha , gusa uyu muhanzi ntiyigeze asobanura neza icyaba cyaratumye batandukana .

Inshuti y’umuhanzi Diamond Platnumz akaba n’umukozi we, Juma Lokole yahishuye ko icyaba cyaratumye Diamond atandukanye na Tanasha Donna ari uko uyu munyakenyakazi yari umunebwe mu buriri.

Uyu mugabo ibi yabitangarije Bona TV aho yavuze ko uyu muhanzikazi akaba n'umunyamakuru yahoraga yita ku buryo yagaragara neza aho gutekereza uko yakwita ku mugabo we mu gitanda, ibi bikaba byararakaje Diamond wari ufite gahunda yo kumugira umugore.

Mu mangambo ye yagize ati “Diamond yari yiteguye kuba yarongora Tanasha ariko we rirwaga avuga urukundo.

Nta rukundo mu bukwe wowe ureka umubiri wawe ukivugira ubundi ugafata neza umugabo wawe, yari umunebwe mu gitanda, yiriwa yiyicariye ku nzara areba nka Zombie.”

Yakomeje avuga Tanasha iyo yabaga ari mu buriri na Diamond yivugiraga iby’imishinga ye y’indirimbo, uko yaba umuhanzi mwiza aho kuba umugore w’umugabo.

Tanasha Donna nyuma yo kubona ibyo yavuzweho nuyu musore ntiyabyakiriye neza ahubwo yahise ajya kuri instagram abwira Juma ko iby’abagabo n’abagore atabimenya kuko ari umutinganyi.

“Umunebwe mu gitanda? Ko utangerageje kugira ngo ubyemeze niba ari ukuri? Urang…. mu masegonda angahe? Nako buretse nari nibagiwe ko utaryamana n’abagore, ndakeka utazigera ubimenya. Ingunguru zirimo ubusa ni zo zisakuza.”

Tanasha Donna abinyujije kuri Instagram Diamond Platnumz aherutse gutangaza ko yari yiteguye gushyingiranwa na Tanasha 100% ariko akaza gusanga bifuza ibintu bitandukanye bahitamo gutandukana.

Tanasha Donna nubwo yatandukanye na Diamond gusa bafite umwana umwe waje yiyongera ku bandi bana babiri afitanye na Zari ndetse nundi yabyaranye na Hamisa Mobeto.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Umukobwa wavugishije benshi ubwo yakorwagaho na The Ben yavuze uko byagenze

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

APR FC yanyagiwe na AZAM FC mu buryo butavuzweho rumwe

Amb Nduhungirehe yavuze ko hari ibihugu 2 byahejwe mu muhango w'irahira rya Perezida

Padiri Jean Bosco Ntagungira yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare



Author: Ijambonews Published: 2020-05-05 22:00:44 CAT
Yasuwe: 1034


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Umwe-mu-bakozi-ba-Diamond-yavuze-icyatumye-atandukana-na-Tanasha-donna-.php