English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umwe mu bayobozi bakomeye ba  AFC/M23 yashyiriweho itegeko ryo kumuta muri yombi.

Ku wa Gatatu tariki 5 Gashyantare, Urukiko rw’Ikirenga rwa Kinshasa/Gombe rwashyizeho itegeko ryo gutabwa muri yombi ku rwego mpuzamahanga, ku mukuru w’umutwe w’abarwanyi wa Alliance du Fleuve Congo (AFC), Corneille Nangaa Yobeluo.

Nk’uko byatangajwe n'inyandiko yemewe na Prosekuteri mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, Colonel Magistrat Parfait Mbuta Muntu, Corneille Nangaa akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, gushaka kubangamira ubutegetsi n’ibindi.

Iyi nyandiko ivuga ko Corneille Nangaa agomba gufatirwa aho ari hose agashyikirizwa ubutabera bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umukuru w’umutwe w’abarwanyi wa Alliance du Fleuve Congo (AFC), Corneille Nangaa Yobeluo.

Corneille Nangaa, wahoze ari perezida wa Komisiyo y’Amatora ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (CENI), ubu akaba ari umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi, yahamijwe ibyaha bya gisirikari n’urukiko rw’ikirenga rw’Intara, aho yaje gukairwa igihano cy’urupfu.



Izindi nkuru wasoma

Twitege iki mu nama ya EAC na SADC ku kibazo cya M23 muri RDC?

Imibiri y’Abasirikare 14 baguye muri Congo yanyujijwe mu Rwanda na Uganda mbere yo kugezwa iwabo.

Uko byagendekeye umugabo wiyambitse kinyeshuri kugira ngo ajye kwiba muri FAWE Girls School.

Myugariro wa Mbere ku Isi, Sergio Ramos yasinyiye ikipe ikomeye muri Mexique.

Icyakurikiyeho nyuma yuko Perezida Trump asinye itegeko rikumira abakinnyi bihinduje ibitsina.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-06 10:36:40 CAT
Yasuwe: 95


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umwe-mu-bayobozi-bakomeye-ba--AFCM23-yashyiriweho-itegeko-ryo-kumuta-muri-yombi.php