English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Urubanza Diamond aregwamo kwishyura miliyoni 33 rwasubukuwe


Ijambonews. 2020-05-20 14:59:05

Urubanza umuhanzi Diamond Platnumz aregwamo kwangiza bimwe mu bikoresho by’inyubako, kutishyura ubukodi mu gihe cy’umwaka n’amezi 4 aho studio ye ya Classic Wasafi Baby yabanje gukorera, rwimuririwe tariki ya 3 Nyakanga 2020.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi muri Werurwe 2020 mu Rukiko rw’Ubutaka rw’Akarere ka Kinondoni mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Maulid Wandwi wakodesheje Diamond aregera miliyoni 33 z’amashilingi ya Tanzania aho yavuze ko yasabye Diamond kumwishyura umwaka maze amezi 4 akayamubabarira, ibi ariko si ko ku ruhande rwa Diamond babibona kuko uhagarariye uyu muhanzi, Wakili Frank Modestus mu rukiko yerekanye inyandiko zivuga ko bumvikanye ko bazishyura amezi 4 ubundi bagasana n’inzu bakoreragamo.

Uru rubanza rukaba rwaragombaga gukomeza tariki ya 7 Gicurasi 2020 ariko kubera ko impande zombi zitabonetse ndetse zigatanga n’impamvu, rwimuriwe tariki ya 3 Nyakanga 2020 aho hazakomeza kumvwa impande zombi.



Izindi nkuru wasoma

Urukiko rw’Ibanze wasubitse urubanza rwa Busandi Moreen na Dany Nanone ku nshuro ya 2.

Abacuruzi ba Goma bahaye bagenzi babo ba Rubavu Ubunane bufite agaciro ka miliyoni 5Frw.

CHAN 2024: Amavubi yatsinze Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura.

Rayon Sports yinjije akayabo ka Miliyoni 152 348 000 Frw mu mukino wayihuje na APR FC.

Rubavu: Koperative ebyiri zahembwe miliyoni 5.6 zisabwa kwiteza imbere.



Author: Ijambonews Published: 2020-05-20 14:59:05 CAT
Yasuwe: 774


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Urubanza-Diamond-aregwamo-kwishyura-miliyoni-33-rwasubukuwe.php