English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urugo rwa Félicité Niyitegeka rwagizwe Igicumbi cy'Ubumuntu

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu n’Impeta z’Ishimwe (CHENO) rwatangaje ko urugo rw’Intwari Félicité Niyitegeka rwagizwe Igicumbi cy'Ubumuntu, hagamijwe kubungabunga umurage we w’ubutwari no gusigasira amateka y’Intwari z’u Rwanda.

CHENO ivuga ko Igicumbi cy'Ubumuntu kizafasha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gusobanukirwa n’ibigwi bya Niyitegeka

Iyi nzu iherereye mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, yahawe izina rya “Heritage of Humanity Mausoleum”, ikaba yitezweho gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga kumenya no kwigira ku butwari bwa Niyitegeka wemerewe mu cyiciro cy’Intwari z’Imena.

Félicité Niyitegeka yagaragaye nk’intwari ikomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yakizaga ubuzima bw’abantu benshi abacumbikira iwe, abandi akabafasha guhungira muri Zayire (ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo). Nubwo yari afite amahirwe yo kurokoka, yahisemo kugumana n’abo yarokoye kugeza ubwo yicwaga n’Interahamwe, agaragaza urugero rukomeye rw’urukundo n’ubwitange.

Nubwo Igicumbi cy'Ubumuntu cyashyizweho vuba, kugeza ubu kiracyasurwa n’abantu bake ugereranyije n’Igicumbi cy’Intwari z'Igihugu giherereye i Remera mu mujyi wa Kigali cyakiriye abashyitsi 1,856 mu mwaka wa 2024–2025, cyangwa Igicumbi cy'Ubunyarwanda giherereye i Nyange mu Karere ka Ngororero cyakiriye 1,546.

Mu rwego rwo kumenyekanisha Igicumbi cy'Ubumuntu, CHENO yatangije muri Kamena 2025 ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage, cyane cyane abo mu Ntara y’Iburengerazuba, gusura iki gicumbi cy'Ubumuntu no kwigira ku mateka arimo.

Nicolas RWAKA, Umuyobozi ushizwe ishami ry'Ubushakashatsi muri CHENO, yagize ati: ''Ijya kurisha ihera kurugo.'' Ariyo mpamvu ubukanguramba kumuco w'ubutwari no gushishikariza abantu gusura Igicumbi cy'Ubumuntu bwatangiriye muturere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu.

Guhera ku wa 8 kugeza ku wa 18 Nzeri 2025, CHENO irimo gushyira mu bikorwa gahunda yo gutoza abaturage gusobanukirwa n’ubutwari binyuze mu rugendo-shuri ku Gicumbi cy'Ubumuntu no ku bindi bigize umurage nyabutwari w’igihugu. Iyo gahunda irimo inyigisho ku bumwe, urukundo n’ubwitange, ndetse no kugeza ubu bukangurambaga mu mashuri na kaminuza hagamijwe gushimangira ibikorwa bya Umuco n’Ubutwari Clubs.

Jean d’Amour Ufitebeza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, yabwiye The New Times ko ubutwari bwa Niyitegeka bukomeza gutanga isomo rikomeye.

Yagze ati: “Ubutwari bwe bwo kugumana n’abo yarinze, nubwo yari azi ko bishobora kumuhitana, buracyatwigisha ko urukundo n’ubumwe ari ingenzi cyane mu bihe by’amakuba.”

Abaturage nabo bagaragaje ko Igicumbi cy'Ubumuntu kigomba gusurwa no kubungwabungwa. Rebecca Uwimpuwe wo mu Karere ka Rubavu yagize ati: “Ibyabereye hano ntibikwiye kuzibagirana. Tugomba kubyigisha abana, kubivuga mu matsinda no kubisangiza abandi kugira ngo amateka y’ubutwari bwa Niyitegeka akomeze kubaho.”

CHENO ivuga ko iki gicumbi cy'Ubumuntu kizafasha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gusobanukirwa n’ibigwi bya Niyitegeka, cyikazaba n’inkomoko y’indangagaciro zo gukunda igihugu, urukundo n’ubwitange.

Abaturage nabo bagaragaje ko Igicumbi Cy'Ubumuntu kigomba gusurwa no kubungwabungwa

CHENO irimo gushyira mu bikorwa gahunda yo gutoza abaturage gusobanukirwa n’ubutwari binyuze mu rugendo-shuri ku Gicumbi cy'Ubumuntu

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Urugo rwa Félicité Niyitegeka rwagizwe Igicumbi cy'Ubumuntu

Kashmir yongeye kuba igicumbi cy’amaraso nyuma y’igitero cyahitanye abantu 15

Urugo rwa Minisitiri w’intebe wa Israel, Netanyahu, rwavogerewe n’inyeshyamba za Hezbollah.

Kigali: Ubusambanyi ku karubanda, urugomo n’ibindi ni byo bibera ahazwi nko ku Isi ya 9.

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-09-17 07:29:58 CAT
Yasuwe: 120


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urugo-rwa-Flicit-Niyitegeka-rwagizwe-Urwibutso-rwUmurage-wAbanyarwanda.php