Urukweto rwashotoranye na Perezida Ruto mu ruhame: Ni iki kihisheinyuma y’iki gikorwa
Mu gace ka Kehancha, Intara ya Migori, hari habereye igikorwa cya politiki gisanzwe ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, ubwo Perezida wa Kenya William Ruto yari mu ruzinduko aganira n’abaturage. Icyakabaye ijambo ry’ubumwe, ryahindutse isibaniro ry’impaka n’impungenge z’umutekano w’umukuru w’igihugu, ubwo umugabo wari mu mbaga y’abari bitabiriye iki gikorwa yateraga urukweto Perezida.
Video y’amasegonda atanu yagiye hanze yerekana uyu mugabo atera urukweto rugana ku mutwe wa Ruto, rwari ruje ruguruka ari nako umukuru w’igihugu agerageza kurwikingira. Polisi yahise itabara, inama irahagarara by’akanya gato, abashinzwe umutekano batanguranwa gusunika imbaga, ndetse barwanya igitutu cy’abari bashungereye.
Kugeza ubu, Polisi ya Kenya yatangaje ko abantu batatu bamaze gufatwa bakaba bari mu maboko y’inzego z’umutekano. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano, Kipchumba Murkomen, yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba iki gikorwa cyari icy’impanuka cyangwa se igice cy’ umugambi muremure wo guhungabanya umutekano wa Perezida.
Amakuru y’iperereza ry’ibanze avuga ko ibyabaye bishobora kuba bifitanye isano na politiki ndetse byari byateguwe mbere y’urugendo rwa Perezida. Polisi ivuga ko hari n’abandi bakekwa bagishakishwa.
Ni ubwa mbere mu mateka ya Kenya havuzwe igikorwa nk’iki gishobora gufatwa nk’icyo gushaka kugirira nabi Perezida mu ruhame, bikaba bikomeje gukurura impaka n’impungenge mu baturage no mu banyapolitiki.
Nsengimana Donatien| Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show