English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda yahawe izindi nshingano ziremereye ku rwego rw’Isi

Martin Ngoga, umwe mu banyamategeko b’inararibonye bagiye baca mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda, ubu ni we uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (LONI). Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Gicurasi 2025, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres, impapuro zimwemerera guhagararira Repubulika y’u Rwanda muri uyu muryango mpuzamahanga ukomeye.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya UN i New York, aho Ibiro by’Uhagarariye u Rwanda muri LONI byemeje ko Ngoga yinjiye mu nshingano nka Ambasaderi mushya. Mu butumwa bwe, Ngoga yavuze ko agiye mu nshingano yoherejwe na Perezida Paul Kagame, anashyikiriza Guterres intashyo ziturutse ku Banyarwanda n’ubuyobozi bw’igihugu.

Yagize ati: “Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yangize Ambasaderi ndetse n’Uhagarariye Repubulika y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, nkuzaniye kandi intashyo za Perezida, iza Guverinoma ndetse n’iz’Abanyarwanda.”

Yanijeje gukorana neza n’ubuyobozi bwa LONI ndetse n’abandi bahagarariye ibihugu bitandukanye. Ngoga asimbuye Ernest Rwamucyo wari umaze kurangiza manda ye muri Werurwe 2025.

Umugabo w’inararibonye mu mategeko n’uruhare mu mupira w’amaguru

Ngoga yigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu Nteko ya Afurika. Ni umunyamategeko wabyigiye akanabimenyereza ku rwego rwo hejuru. Azwi kandi mu ruhando rw’imikino, aho aherutse kongera gutorerwa kuyobora Akanama ka FIFA gashinzwe imyitwarire.

Mbere yo kugirwa Ambasaderi muri UN, yari ahagarariye u Rwanda muri Kenya.

Ambasaderi asimbuye, Ernest Rwamucyo, yari yagiye muri UN mu 2023 asimbuye Claver Gatete wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya LONI ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA).



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Rayon Sports yatumijeho by’igitaraganya umukinnyi w’Umurundi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gakenke, ubu nturi nyabagendwa

Izajya ihabwa n’abakivuka:Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera afungiwe mu murwa wa Kinshasa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-23 08:33:55 CAT
Yasuwe: 196


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwari-Umushinjacyaha-Mukuru-wu-Rwanda-yahawe-izindi-nshingano-ziremereye-ku-rwego-rwIsi.php