English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwari umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yagize ibyo asabye abayobozi ba Rayon Sports

Uwari umunyamakuru wa Siporo, Mucyo Antha Biganiro, yaburiye abayobozi ba Rayon Sports yemeza ko bagiye gukora ikosa ku mukinnyi bagiye kugura.

Hashize iminsi itari micye Mucyo Antha asezeye umwuga w'itangazamakuru, afata umwanzuro wo kwerekeza mu bijyanye no kugura no kugurisha abakinnyi ndetse asezeye yarabitangiye kuko Umar Abba niwe wamuzanye muri Bugesera FC.

Uyu mugabo mu Kiganiro yagiranye na Radio ya Gikirisitu yitwa Radio O, yatangaje byinshi bijyanye na Shampiyona y'u Rwanda ndetse aza no kugaruka ku bakinnyi barimo kuvugwa hano mu Rwanda muri iki gihe cy'igura n'igurishwa ry'abakinnyi.

Antha yavuze ku mukinnyi ukomoka mu gihugu cy'u Burundi witwa Musore Prince Michel wakinaga muri Vital'O FC, urimo gushakwa na Rayon Sports. Uyu mukinnyi usanzwe akina ku ruhande rw'ibumoso yugarira, Antha yavuze ko ntakintu azafasha Rayon Sports.

Yagize ati "Umurundi Rayon Sports igiye kugura izashya, mbivuze kare. Uyu mukinnyi ntacyo azafasha Rayon Sports kuko arushwa na Ishimwe Christian n'abandi benshi hano mu Rwanda."

Mucyo Antha yanagiriye inama aya makipe azasohokera u Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC, avuga ko niba bashaka abakinnyi bakomeye bakirengagiza isoko ryo muri Uganda kuko ntabakinnyi bariyo bakomeye ariko kandi bagashaka uko bazajya bohereza ababarebera abakinnyi kugirango bagure uwo bazi.

Kugeza ubu APR FC ntirasinyisha umutoza ndetse na bamwe mu bakinnyi barimo kuvugwa. Rayon Sports yo yasinyishije umutoza ndetse binavugwa ko Mosengo Tansele yamaze gusinya imyaka 2 nk'umukinnyi w'iyi kipe.

Inkuru dukesha UKWELITIMES



Izindi nkuru wasoma

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

REB yasabye abarimu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu kwigisha amateka nyayo

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Uko Alain Kirasa yabenze Mukura Victory Sports



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-07 16:15:58 CAT
Yasuwe: 119


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwari-umunyamakuru-ukomeye-mu-Rwanda-yagize-ibyo-asabye-abayobozi-ba-Rayon-Sports.php