English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwibye shene ya YouTube ya YAGO yabihamijwe n'urukiko aranahanwa

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rwahamije Ally Ndangwa icyaha cyo kwiba shene ya YouTube y’umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, ahanishwa imyaka ibiri isubitse.

Kuri uyu wa 08 Kanama 2024, mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, nibwo Ally Ndangwa yaburanye ku cyaha aregwa cyo kwiba shene ya Yago TV SHOW.

Ally Ndangwa yemera icyaha cyo gushaka kwiba iyi shene ya YouTube ndetse yageze mu iburanisha agaragaza ko yamaze kumvikana n’abamureze ngo ikibazo gikemuke mu bwumvikane.

Nta mpaka zabaye mu rukiko kuko uregwa abyemera ndetse n’abamurega bakavuga ko bumvikanye. Niho urukiko rwahereye rumuhanisha igihano cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe.

Ibyo bivuze ko yemerewe gukomeza imirimo ye ariko aramutse akoze ikindi cyaha mbere y’uko umwaka urangira, igihano yahabwa na cya kindi cya mbere cyakongerwaho.

Nyarwanya Innocent [Yago Pon Dat] akaba umunyamakuru ubifatanya n’ubuhanzi, na we yari umwe mu baje kumva imikirize y’urubanza.

Tariki ya 1 Nyakanga 2024 nibwo shene ya Yago TV itari ikigaragara ku muyoboro wa YouTube nk’uko bisanzwe, icyakora nyuma y’igihe gito byaje kugaragara ko yibwe ihindurirwa izina yitwa ’Mr Giveaway’.

Yago yahise yiyambaza ubutabera atanga ikirego mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ngo bamufashe gushakisha uwaba yaribye iyi shene ye.

Tariki 20 Nyakanga 2024, nibwo Yago yatangaje ko ku bufatanye na RIB ubu shene yongeye kugaruka mu biganza bye ndetse hatabwa muri yombi uwakwekwagaho kuyiba.

Uyu musore watawe muri yombi yari asanzwe ari umukozi wa Yago wamufashaga gushyira ibiganiro by’amashusho kuri iyi shene.

Bivugwa ko yateguye uyu mugambi wo kwiba iyi shene ya YouTube nyuma y’uko Yago yari afashe icyemezo cyo kumwirukana



Izindi nkuru wasoma

Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze ibitaro bya Gisenyi bane barakomereka.

Kigali: Imodoka yikorera imizigo ya Fuso yagonze bikomeye izindi ebyiri abaturage babiri barakomerek

Menya ibyo umuhanzi Albert wasibishije indirimbo ya Bwiza na The Ben kuri YouTube yatangaje.

Umwana w’umukobwa aracyagorwa no kubona COTEX mu gihe cy’imihango – Inabaza.

Cristiano Ronaldo yakoze ibitarigeze bibaho ku rubuga rwa YouTube



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-09 08:42:27 CAT
Yasuwe: 245


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwibye-shene-ya-YouTube-ya-YAGO-yabihamijwe-nurukiko-aranahanwa.php