English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwigeze guhanura itanga ry'Umwamikazi Elizabeth II  bikaba impamo yavuze igihe Charles III  azatangira

Amezi make mbere y’uko uwari Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II atanga hari umwe mu bakoresha internet wanditse kuri Twitter itariki azatangiraho kandi biba impamo,uyu yongeye kuvuga ko Umwami Charles III urwaye kanseri azapfa mu 2026.

Uyu witwa Logan Smith yari yatangaje mbere ko Elizabeth II azatanga tariki 8 Nzeri 2022, agasimburwa na Charles, kandi koko ntibyatinze kuba impamo.

Ubundi butumwa yashyize kuri Twitter buvuga ko Umwami Charles III azapfa tariki 28 Werurwe 2026,ndetse bwahise bukwirakwira kandi buvugisha benshi.

Gusa Logan yabonye ubutumwa bukomeje gukwirakwizwa, abantu bamutuka abanza guhisha konti ye ariko Twitter ihita iyisiba.

Hari bamwe bahise batangira kuvuga ko Abongereza bagiye guhigisha uruhindu uyu mugabo uhanura iby’urupfu rw’abayobozi bakomeye babo, mu gihe undi yavuze ati “nanjye nizera ko Umwami Charles III azategeka igihe kigufi. Ni imyaka iri hagati y’itanu na 10.”

Undi yagize ati “Nta muntu ushobora kuvuga ngo Umwami Charles III azatanga mu 2026, Imana yonyine ni yo ishobora kugena ko runaka azapfa ku munsi uyu n’uyu.”

Umwami Charles III arwaye kanseri itaratangajwe ubwoko bwayo. Mu Bwongereza imibare igaragaza ko umugabo umwe muri batanu ashobora kurwara kanseri mu buzima bwe, mu gihe umugabo umwe mu bagabo umunani ahitanwa na yo.

Umwami Charles III w’imyaka 73 yimye ingoma nyuma y’urupfu rwa mama we wari umaze imyaka 70 ari Umwamikazi.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA AHANTU HEZA

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-28 10:35:23 CAT
Yasuwe: 128


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwigeze-guhanura-urupfu-rwUmwamikazi-Elizabeth-II--bikaba-impamo-yavuze-igihe-Charles-III--azapfira.php