English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uzwi nka Bijoux wo muri filimenya Bamenya yibarutse umuhungu

Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya ‘Bamenya’, aherutse kwibaruka ubuheta bwe akaba umwana w’umuhungu yabyaye muri iki cyumweru, icyakora ibyo kumenya se w’umwana bikomeza kugorana kuko hari amakuru ahamya ko abyaye amaze igihe atandukanye na Lionel Sentore bari baherutse gukora ubukwe.

Umuntu waduhaye amakuru nawe ngo wabujijwe kuvuga ikijyanye na Se w’umwana, yabwiye ko aya makuru ari impamo uyu mugore yibarutse umwana w’umuhungu.

Ati “Icyo nakubwira ni uko Bijoux amaze iminsi yibarutse umwana w’umuhungu mwiza cyane agasa na Se, ariko ibijyanye n’igihe yabyariye cyangwa Se w’umwana byo nta makuru ndi buguhe.”

Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko uyu mukobwa atabyaranye n’umuhanzi Sentore Lionel usanzwe utuye i Burayi kuko bamaze igihe baratandukanye nubwo bakomeje kubigira ibanga.

Lionel Sentore na Bijoux bakoze ubukwe ku wa 8 Mutarama 2022, nyuma y’igihe gito hahita hakwirakwira amakuru y’uko batandukanye icyakora bose mu biganiro binyuranye baduhaye bakwepa iby’aya makuru.

Bijoux we yabereye ibamba umunyamakuru wamubazaga amakuru yaba ayo kubyara ndetse na Se w’umwana, avuga ko atiteguye kugira icyo avuga ku muryango we, icyakora ahamya ko igihe nikigera abantu bazamenya ukuri.

Bibaye Sentore Lionel akaba atari we se w’umwana, byaba bisobanuye ko uyu mugore mu myaka ibiri yaba yarakundanye n’abasore batatu bose yasigaranyeho urwibutso.

Mu 2020 Bijoux yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin icyakora ibyishimo byabo ntabwo byamaze kabiri kuko bahise batandukana.

Ugutandukana kwabo kwakurikiwe n’inkuru z’uko uyu mugore acuditse na Lionel Sentore baje no gukora ubukwe, icyakora nyuma y’igihe gito haduka andi makuru y’uko batandukanye akaba yarahise ashaka undi mukunzi kuri ubu bivugwa ko ari nawe babyaranye.

 

 

 yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-19 12:12:06 CAT
Yasuwe: 287


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uzwi-nka-Bijoux-wo-muri-filimenya-Bamenya-yibarutse-umuhungu.php