English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Vestine na Dorcas bavuze kuri album bagiye kumurika

Abahanzi Vestine & Dorcas bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana basobanuye byinshi kuri album ya mbere bagiye kumurika, nyuma y’imyaka ibiri bamaze batangiye gukora umuziki by’umwuga.

Iyi album bise ‘Nahawe ijambo’ bavuga ko buri ndirimbo mu ndirimbo icyenda ziyigize, ifite igisobanuro gikomeye kuri bo n’umujyanama wabo Irène Murindahabi.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022, bavuze ko bitari byoroshye gukora umuziki bakiri ku ntebe y’ishuri ndetse n’ibibazo bagiye bahura nabyo nyuma y’igihe gito bari bamaze binjiye mu muziki kandi bakiri bato.

Dorcas avuga kuri iyi album yagize ati “Iyi album ni amateka kuri twe, gukora turi abanyeshuri bakiri bato ukiga akabifatanya no gukora indirimbo ni ikintu kigoye cyane ariko Imana igenda idufasha cyane.”

Yakomeje agira ati “Iyi Album tuzayivugaho cyane mu gitaramo, abantu baguze imiziki yacu tuzababwira ibyo twacago tuyikora batigeze bamenya.”

Iki gitaramo kizaba kuwa 24 Ukuboza 2022 cyahaye amahirwe abanyeshuri bifuza kucyitabira aho bashyiriweho igabanyirizwa ku itike aho bo bazishyura 5000Frw gusa.

Iki ni igitekerezo cya Dorcas wavuze ko buri munyeshuri uzagera mbere ahazabera igitaramo azahabwa impano ya Noheli.

Vestine washyigikiye iki gitekerezo yagize ati “Ku banyeshuri amatike yabo bazayagurira ku muryango aho azayigura 5000Frw k’ufite ikarita y’ishuri, hari n’ikindi twabateguriye ku bazazinduka bakahagera saa kumi z’umugoroba.”

Prosper Nkomezi avuga ko yafashe igihe kinini cyo gusengera iki gitaramo azahuriramo n’abana baje bamusanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati “Nkunda impano y’Imana iri muri aba bakobwa, nzi agaciro kigitaramo cya mbere ku muhanzi, niyo mpamvu nafashe umwanya wanjye nkasengera iki gitaramo ndetse no kubaba hafi mbagira inama.”

Aba bakobwa bari bambaye umwenda w’ishuri w’ikigo bigaho bavuga ko iki kigo cya ES-TH/ Gasogi cyaborohereje kubona umwanya wo kwitegura bagahabwa urushya mu minsi ya Weekend bakajya mu myitozo.

Dorcas yagize ati “Kuza twambaye umwenda w’ishuri twashatse kwereka ababyeyi n’abandi ko gukora umuziki uri n’umunyeshuri bishoboka.”

Mulindahabi ufasha aba bahanzi yagize ati “Ndashimira ikigo bigaho cyemeye kujya kibarekura buri weekend bakajya mu myitozo ndetse na nyuma y’ibizamini babahaye uruhusa rwo kuza kwitegura ,bamaze amaze 3 bitozanya n’abazabacurangira.”

Iki gitaramo kizayoborwa na Aline Gahongayire afatanyije na Apôtre Alice Mignone, ibintu M. Irène avuga ko bifite igisobanuro cyabyo kuri iki gitaramo.

Ati “Twemere neza ko u Rwanda rwumva neza imbaraga z’umugore nina byiza ko natwe tubiha agaciro muri iki gitaramo muzabona imbaraga zabo ni muhagera.”
Iki gitaramo giteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 24 Ukuboza muri Camp Kigali guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

 

 

yanditswe na Bwiza Divine

REBA VIDEO ZACU KU IJAMBONET TV

(1) DORE INDWANYI YARI IKOMEYE YA FDLR MU RWANDA UBU NI UMWE MUBAYOBOZI BAKOMEYE - YouTube



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-21 08:26:07 CAT
Yasuwe: 307


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Vestine-na-Dorcas-bavuze-kuri-album-bagiye-kumurika.php