English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Virusi ya Marburg  imaze guhitana abantu 11 mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko undi muntu umwe yishwe n’icyorezo cya Marburg ku wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, yuzuza umubare w’abantu cumi n’umwe bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.

Abamaze kumenyekana banduye biyongereyeho barindwi, bose hamwe baba 36, abarimo kuvurwa ni 25. Kugeza ubu ntawe biratangazwa ko yakize iki cyorezo.

Iyi virusi ngo ntiyandurira mu mwuka, ahubwo yandura binyuze mu gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’umuntu uyirwaye nk’ibyuya, amacandwe n’ibindi biva mu mubiri w’umuntu uyirwaye.

Mu bimenyetso biranga uburwayi bwa Marburg harimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.

Dukomeze twirinde iyi virusi  ya Marburg.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Mu Rwanda 46 bamaze kwandura Virusi ya Marburg, 29 bari kwitabwaho n’abaganga.

DRC: Abantu 78 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanwe n’impanuka y’ubwato.

Israel imaze kwivugana abasirikare ba Hezbollah babarirwa muri 250.

Undi muntu wa 12 yishwe na virusi ya Marburg mu Rwanda.

Doze 5000 nizo ikigo cya Gilead Sciences cyahaye u Rwanda mu rwego rwo kurwanya Marburg.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-03 06:24:38 CAT
Yasuwe: 21


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Virusi-ya-Marburg--imaze-guhitana-abantu-11-mu-Rwanda.php