Volleyball: APR WVC yihanije bikomeye cyane Police WVC
Ikipe ya APR Women Volleyball Club yagaragaje ubushongore bwayo mu mukino wa mbere wa kamarampaka yo guhatanira igikombe cya shampiyona y’abagore, itsinda Police WVC amaseti 3-0 mu mukino wakinwe tariki 02 Gicurasi 2025, muri Petit Stade i Remera.
Ni umukino wari witezwe na benshi kubera amateka aheruka agaragaza uburyo APR WVC yagiye ineshwa na Police WVC, ariko kuri iyi nshuro ibintu byahinduye isura. APR WVC yagaragaje ubushake n’ubukaka, itsinda amaseti ku manota 25-23, 26-24 na 25-20. Iyi ntsinzi yatumye iyi kipe igira icyizere cyo kwegukana igikombe kuko isigaje gutsinda gusa umukino umwe ngo igitware.
Police WVC yahuye n’umunsi utayigendekeye neza, ibura amahirwe yo kwihagararaho muri uyu mukino, ibintu bishobora no kubangamira icyizere cyayo cyo kongera kwegukana shampiyona.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Kepler WVC yongeye gutsinda RRA WVC amaseti 3-1, ishyira umukono ku nzozi zo kwegukana uwo mwanya kuko nayo isigaje umukino umwe gusa.
Mu bagabo, ikipe ya REG VC yatsinze Kepler VC mu mukino wa mbere wo guhatanira umwanya wa gatatu, mu gihe Police VC yatsinze APR VC, itangira urugamba rwo kwegukana igikombe neza. Umunsi wa kabiri w’iyi mikino uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, aho ikipe izongera gutsinda izahita yegukana igikombe. Ariko nihagira iyari yatsinzwe igatsinda, hazakinwa umukino wa gatatu wa nyuma.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show