William Ruto wa Kenya na Obama ufite inkomoko muri icyo gihugu bagiranye ibihe byiza
Perezida wa Kenya William Ruto umaze iminsi agirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabonanye n'uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse unafite inkomoko muri Kenya ariwe Barack Obama.
William Ruto na Barack Obama bagiranye ibiganiro byibanze ku kibazo cy'umutekano ukomeje kuba mubi mu bice bimwe bya Afurika
Aba bombi kandi banagiranye ibiganiro bijyanye n'iterambere rya Demukarasi ,amahoro n'umutekano muri Afurika muri rusange.
Ibiro bya Perezida wa Kenya byatangaje ko Ruto yavuze ko ibiganiro yagiranye na Obama bitanga umusaruro.
Ati"Twarebeye hamwe amahirwe ari muri Afurika by'umwihariko ku bakiri bato mu bijyanye n'ikoranabuhanga, guhanga udushya, amashuri makuru ndetse n'ibijyanye na tekinike."
Ibi biganiro biri kuba mu gihe mu bice bitandukanye bya Afurika hari kuba intambara ndetse n'umwaka mubi hagati y'ibihugu bitandunye ibyo bikajyana n'ihirikwa ry'ubutegetsi.
Nyuma y'ibiganiro Ruto yagiranye na Obama yakiriwe ku meza na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden nawe bagiranye ikiganiro ku wa kane tariki ya 23 Gicurasi 2024.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show