English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yamufungishije kubera Frw 30,000?: Inkuru y’ukuntu Mwarimu yafunzwe ashinjwa gufata ku ngufu

Mwarimu Habyarimana Gaspard w’imyaka 52, wigisha ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riherereye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yafunzwe igihe gito akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 45, ariko nyuma yaje kurekurwa n’Ubushinjacyaha.

Uyu mwarimu yavuze ko byose byaturutse ku mafaranga ibihumbi 30 umugore yari amugemuriye, akaza kwihorera amufungisha ubwo atayamuhaga. Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, Gaspard yavuze ko uyu mugore yaje iwe inshuro nyinshi, ndetse ko ibyabaye hagati yabo mbere byabaye mu mezi ane ashize.

Yagize ati: “Yari asanzwe aza iwanjye, ku nshuro bamfatiranye ntitwanakoze imibonano. Ariko nyuma y’iminsi ine nashye, nahamagawe na Mudugudu ngo njye gutora convocation, mpita njya kuri RIB banshinja icyo cyaha, baramfunga.”

Ubushinjacyaha bwaje kumurekura, ndetse umwe mu banyamategeko baganiriye n’UMUSEKE yavuze ko nta buryozwacyaha bwari bukwiye, kuko umugore ubwe ari we wagiye iwe kandi ari umuntu mukuru utaratabaje.

RIB yemeje ko mwarimu Gaspard yari akurikiranyweho icyo cyaha, bivugwa ko byabereye mu Mudugudu wa Kidaturwa, Akagari ka Rwesero. Gusa amakuru aturuka mu baturage avuga ko umugore yari yahamagariwe mu rugo kwa Gaspard ubwo umugore we yari yagiye mu bucuruzi.

Iyi dosiye ngo yapfundikiwe, bikaba bivugwa ko itazongera gukurikiranwa.



Izindi nkuru wasoma

Ese koko Mukura VS ishobora kudaterwa mpaga kubera raporo yihariye y’abatekinisiye?

Bikomeje kuzamba: Abapolisi 7 bashinjwa kwivugana mugenzi wabo nyuma yo gutuka Minisitiri w’Intebe

Yamufungishije kubera Frw 30,000?: Inkuru y’ukuntu Mwarimu yafunzwe ashinjwa gufata ku ngufu

Umukobwa wo mu Bushinwa yatunguye benshi kubera kuba mu bwiherero bwo ku kazi

Burundi: Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika yafunzwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-14 18:28:47 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yamufungishije-kubera-Frw-30000-Inkuru-yukuntu-Mwarimu-yafunzwe-ashinjwa-gufata-ku-ngufu.php