English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yannick Mukunzi n’umugore we bamaze kwitegura ubukwe bwabo

 

Umukinnyi wo hagati w’Ikipe y’Igihugu Amavubi n’ikipe yo muri Suwede, Yannick Mukunzi, n’umugore we basanzwe bafitanye abana babiri, bamaze kwitegura ubukwe bwabo, buzaba muri uku kwezi ndetse hamenyekanye n’umukozi w’Imana uzabasezeranya.

Yannick Mukunzi n’umugore we Iribagiza Joy basanzwe bafitanye abana babiri barimo imfura yabo Mukunzi Ethan wavutse muri 2016 ndetse n’ubuheta bibarutse mu mwaka ushize.

Uyu muryango umaze iminsi uba muri Suwede aho Yannick Mukunzi akina, uherutse kuza mu Rwanda, aho baje kwizihiriza iminsi mikuru isoza umwaka n’itangira undi.

Nanone kandi amakuru agera kuri RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro, yemeza ko baje kwitegura ubukwe bwabo buzaba muri uku kwezi.

Uwaduhaye amakuru, yavuze ko nta cyumweru gishira Yannick Mukunzi n’umgore we Iribagiza Joy, badasezeranye imbere y’Imana.

Ati “N’inama ya nyuma y’ubukwe yarabaye, ubu igisigaye ni ukwambara ikoti ubundi umugeni na we akambara ivara, bakajya imbere ya Pasiteri, ubundi bagasezerana kubana akaramata.”

Uyu uzi iby’ubu bukwe, yavuze ko Yannick Mukunzi n’umukunzi we bazasezeranywa na Pasiteri Antoine Rutayisire usanzwe azwiho gusezeranya ibyamamare, akaba aherutse gusezeranya Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri sinema nyarwanda ndetse n’umuhanzi Sentore.

Andi makuru atugeraho kandi avuga ko nyuma yo gusezerana, abazatumirwa muri ubu bukwe bazakirirwa mu busitani buzwi nka Heaven Garden buherereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Uyu waduhaye amakuru, yavuze ko Yannick Mukunzi namara gusezera, we n’umuryango we bazahita bongera bakurira rutemikirere bagasubira muri Suwede aho basanzwe batuye kugira ngo uyu mukinnyi w’Amavubi akomeze akazi ko gukinira ikipe ya Sandvikens IF.

Yannick Mukunzi agiye gusezerana imbere y’itorere n’umugore we Iribagiza Joy nyuma y’imyaka ine basezeranye imbere y’amategeko, dore ko muri Mutarama 2019 bari basinyiye mu Murenge wa Remera ko bemeranyijwe kubana nk’umugore n’umugabo.

 

yanditswe na Bwiza Divine

 

 



Izindi nkuru wasoma

Jennifer Lopez na Ben Affleck basabye gatanya ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

RIB yerekanye Abameni bamaze kwiba miliyoni 420

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

Abarenga ibihumbi 40 bamaze gusiga agatwe mu ntambara ya Israel na Hamas

DRC:Abantu barenga ibihumbi 15 bamaze kwandura ibicurane by'inkande(MPox)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-04 10:33:04 CAT
Yasuwe: 247


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yannick-Mukunzi-numugore-we-bamaze-kwitegura-ubukwe-bwabo.php