Yishwe arashwe amasasu 2 nyuma bamusogota inkota mu gatuza – Ibishinjwa Umupolisi
Ku Cyumweru, tariki ya 13 Mata 2025, mu gace ka Nyabiharage gaherereye mu Mujyi wa Gitega, umurwa mukuru wa politiki w’u Burundi, umusore witwa Jean Marie Hakizimana, w’imyaka 29, yarashwe aricwa na Cpl Evode Louis Niyonsaba, umupolisi wamushinjaga ko yagerageje gutoroka ubwo yari afungiwe muri kasho ya polisi.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu batangabuhamya wavuganye na SOS Médias Burundi, Hakizimana wari umufasha w’abakanishi, yagerageje gukura amayira ubwo yajyaga mu musarani ari wenyine, ariko ahita akurikiranwa, araraswa amasasu abiri, hanyuma arangizwa n’inkota ya bayonet mu gatuza.
“Yarishwe urubozo azira telefone yibwe gusa,” niko nyina Fabiola Niyonkuru yabwiye itangazamakuru, yongera ho ko nta rubanza na rumwe umuhungu we yigeze aburana.
Ati: “Yari akwiye kuburanishwa aho kwicwa urubozo.”
Jacqueline Ndayishimiye, umuyobozi w’agace ka Nyabiharage, yemeje aya makuru avuga ko Hakizimana yashinjwaga ubujura, umurambo we ukaba warajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gitega.
Nubwo umuryango wa nyakwigendera wasabye ubufasha kugira ngo umuhungu wabo ashyingurwe mu cyubahiro, nta rwego na rumwe rubafashije. Byongeye, Cpl Evode Louis Niyonsaba warashe Jean Marie, ntarafatwa, ndetse kugeza ubu aridegembya, inzego z’ubutabera n’iz’umutekano zikaba zitaragira icyo zitangaza ku cyabaye.
Umuryango urasaba ko hakorwa iperereza ryigenga, rigaragaza ukuri kw’iyicwa ry’uwari ufunzwe ataranagezwa imbere y’urukiko.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show