English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.


Umuhanzi w'ikirangirire mu njyana ya Pop,Justin Bieber akomeje gusaba abakunzi be inkunga y’amasengesho nyuma yo kwibasirwa n’indwara ya Ramsay Hunt syndrome, yatumye ibice by’umubiri we biherereye mu gice cy’iburyo birwara pararize.

Ibi yabigarutseho abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Justin yatangaje ko yizera ko hari icyo Imana igiye gukora ko kandi ibintu byose biba kubera impamvu y’Imana.

Uyu muhanzi ufite imyaka 28 y’amavuko yakomeje kwizeza abasaga miliyoni 241 bamukurikiye ku rubuga rwa Instagram ko yizeye kwakira ugukira kuvuye ku Mana. Yagize ati:

“Nizera Imana kandi nkanizera ko byose byabayeho kubera impamvu. Si nahamya neza igihe byose biri buze kugenda neza ariko mu gihe cya nyacyo bizakemuka.” Uyu muhanzi yasoje avuga ko agiye kuryama mu gihe ategereje ibitangaza by’Imana.

Ramsay Hunt syndrome ni indwara ikunze gutera bimwe mu bice by’umubiri kudakora neza bigatuma birwara pararize, cyane cyane mu isura, igice cy’amatwi n’umunwa.



Izindi nkuru wasoma

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

DA yasabye ko ingabo za Afurika y'Epfo zikurwa muri DR Congo zigacurwa igitiraganya

DR Congo yasabye ko u Rwanda rwahabwa ibihano bikaze

Musanze:PDI yasabye abaturage gutora abadepite bayo n' umukandida Paul KAGAME ngo ibyagezweho byiyon

Corneille Nangaa yasabye abanye-Congo bahunze kugaruka bagahabwa umutekano



Author: Chief Editor Published: 2022/06/14 12:55:07 CAT
Yasuwe: 439


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
umuhanzi-justin-bieber-urembye-yasabye-isengesho.php