English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

  Uko byagenze ngo Platini yisange arerera abandi 

 

Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Platini , hagaragaye amakuru avuga ko atakibana n’umugore we basezeranye kubana akaramata kubera gutahura ikinyoma cye cyo kumugerekaho umwana utari uwe .

Ibi Platini yabimenye ubwo yahamagarwaga n’umuntu atazi akamubwira ko yibeshya umwana yita uwe nkuko abitekereza ahubwo ko ari uw’uwumuhamagaye ndetse amausaba kubigenzura neza.

Ibi umusore wamuhamagaye yabikoze ubugira kabiri kuko yatekereje ko ubwambere yaba yara bipinze akamufata nk’umuteka mutwe.

Platini nyuma yo kubitekerezaho no kugisha inama imwe munshuti ze yafashe umwanzuro wo kujya gupimisha DNA ngo arebe koko ko ibyo yabwiwe aribyo cyangwa ari uwashakaga kurusenya(Urugo) ndetse n’uwa bimubwiye bakajyana kugira ngo byemezwe .

Nyuma yo gukoresha ibizamini ukuri kwahise kwigaragaza ko umwana atari uwa Platini ahubwo ari uwa wamusore ariko ntiyabibwira umugore we .

Ibi nti byabujije uyu muhanzi gukomeza kwikorera ibitaramo bye ndetse n’umuziki muri rusange , dore ko yari afite n’ibitaramo muri Amerika.

Nyuma yuko umogore wa Platini “Olivia” amenye ayo makuru yuko  umugabo we yagiye gupimisha ADN  abibwiwe n’imwe mu nshutize , yahise abura amahoro , n’uburyo ashobora ku byitwaramo .

Nk’umu nyamakenga wese yakoze iyo bwabaga kugira ngo umugabo azave mu bitaramo yari yaragiyemo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika atakiri aho.

Ubwo Platini yavaga mu bikorwa bye by’ibitaramo yasanze umugore yaragiye atakiba murugo .

 

 

 

 Yanditswe na Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Umukobwa wavugishije benshi ubwo yakorwagaho na The Ben yavuze uko byagenze

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-04-25 11:28:17 CAT
Yasuwe: 235


Comments

By Alexis on 2023-04-25 23:18:30
 Ahhhh Ingo zokigihe zubakiye kukinyoma



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/--Uko-byagenze-ngo-Platini-yisange-arerera-abandi-.php