English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Cyusa Ibrahim umaze kumenyerwa mu muziki gakondo mu buryo bugezweho, yagaragaje ko yishimiye guhurira ku rubyiniro na Makanyaga Abdul n’Impala, mu gitaramo cyiswe ’Igisope na Gakondo’.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera kuri Romantic Garden ku Gisozi kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, cyateguwe n’Ikigo Romantic Garden Ltd.

 

Cyusa Ibrahim uri mu bazaririmba muri iki gitaramo, yavuze ko imyiteguro asa n’uwayirangije kandi hari byinshi bishya abazitabira iki gitaramo bahishiwe.

Ati "Imyiteguro irarimbanije, mbahishiye byinshi mutarabona."

Cyusa yavuze ko afite ishimwe rikomeye kuba azahurira ku rubyiniro n’abahanzi asanzwe afatiraho urugero nka Makanyaga Abdul na Impala de Kigali.

Ati "Guhurira ku rubyiniro na makanyaga hamwe n’Impala bivuze byinshi kuri njye; nka Makanyaga ni icyitegererezo mu muziki wo mu Rwanda! Mwigiraho byinshi cyane ko igisope na gakondo ari injyana zenda guhura cyane."

Cyusa yijeje abazitabira iki gitaramo kuzanyurwa n’umuziki gakondo ucuranganywe ubuhanga.

Ati "Abazitabira iki gitaramo bazitege kubona Cyusa n’Inkera batandukanye n’uko bajya bababona. Tuzabataramira kandi ndabizi muzanyurwa."

Aho iki gitaramo kizabera mu busitani bwa Romantic Garden buherereye ku Gisozi, ni ahantu hisanzuye ndetse uretse kuba abantu bahifashisha mu birori bitandukanye birimo inama n’ubukwe, hanabera ibitaramo, aho abahanzi barimo Masamba bahataramiye.

Romantic Garden ni ubusitani buteyemo ibiti byiza butanga akayaga gaherehereye, ku buryo abahagenda banyurwa.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’Uruganda NBG Ltd. Rwenga inzoga zirimo United Gin na Whisky kandi rukoresha imashini zigezweho ku buryo bidahumanya ikirere.

Iki gitaramo kizatagira saa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa 26 Ugushyingo, aho kwinjira ari 5000 Frw ahasanzwe, naho mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 20Frw.

Hari kandi abashobora kuza bari hamwe ari nk’umuryango cyangwa abandi bantu buhuriye hamwe, aho bazishyura ameza y’ibihumbi 150 Frw.

yanditswe Bwiza Divine

 



Izindi nkuru wasoma

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Jenifer Lopez agiye gutandukana n'umugabo wa kane

Devis Manzi ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyoni 10$ agiye kuburanishwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-25 13:47:30 CAT
Yasuwe: 166


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-Cyusa-agiye-guhurira-ku-rubyiniro-na-Makanyaga.php