English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyana Annalisa wamamaye nka Mama Sava muri filime nto y’uruhererekane ya Papa Sava, yashize hanze umusore amaze igihe yaragize ibanga, wamutwaye umutima.

Uyu mukinnyi wa filime umaze kubaka izina mu bakunda izo mu Rwanda, yahishuye ko ari mu rukundo n’umusore witwa Nshuti Alphonse ukoresha izina rya Alpha, uyu akaba umunyamakuru uri no mu buyobozi bwa Yongwe TV.

Mama Sava agaragaje uyu musore mu gihe bari bamaze igihe kinini bakundana ariko nta numwe ushaka kugaragaza uwo bakundana.

Ku mbuga nkoranyambaga imitoma iba ica ibintu, batomorana ariko mu buryo utari kumenya umusore uyu mugore yabwiraga, kuko atakunze kumugaragaza.

Birashoboka ko ijambo ’passe’ mu rukundo ari rishya mu matwi ya bamwe, ariko abakiri bato ubu baryongeye mu yo bakoresha mu buzima bwa buri munsi.

Ni ijambo rikoreshwa iyo umuntu ashaka kumvikanisha ko mu guhura kw’abantu bakundana hajemo undi hagati wabahuje, agatuma batangira urugendo rw’urukundo.

Uzaryumva iyo umusore cyangwa inkumi yifuza uwo bakundana ariko agatinya kumugeraho, agashaka uwo azi ko baziranye akaba yabahuza, bikoroshya ibiganiro biganisha ku gukundana.

Ibi ni ko byagendekeye Mama Sava nk’uko yigeze kubibwira IGIHE. Yahishuye ko mu myaka ibiri ishize aribwo yahuye n’uyu musore binyuze ku muntu wabahuje.

Ati "Sha uriya musore ni igitangaza, yakundaga kuvuga ko ankunda, rimwe abibwira umushuti wanjye dukinana muri sinema, umunsi umwe rero uwo mushuti wanjye yaje kuntumira iwe, ngezeyo nasanzeyo umusore ntari nzi, naho burya ni umwe wari warankunze."

Nyuma yo kumenyana no gutangira kuganira, Mama Sava avuga ko byabasabye nk’amezi atatu kugira ngo binjire mu rukundo bya nyabyo.

Icyo gihe ariko Mama Sava yahishuye ko amaranye n’uyu musore imyaka ibiri bakundana, ariko barahishe amakuru y’urukundo rwabo. Muri Gashyantare 2022, uyu musore yambitse uyu mugore impeta y’icyizere mu rukundo.

Mama Sava yashimangiye ko impeta yambitswe atari iy’isezerano ryo kubana, ahubwo ngo ni ishimangira icyizere cyabo mu rukundo.

Ati "Ntabwo ari iy’isezerano ryo kubana, oya. Ni impeta y’uko twari twemeranyije gukundana bya nyabyo. Yayinyambitse muri Gashyantare 2022."

Mama Sava asubiye mu nkuru z’urukundo nyuma y’imyaka hafi itanu atandukanye n’umugabo bari barakoze ubukwe.

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

DRC:Abarimu bahunze M23 basabwe guhunguka bagasubira mu kazi

Abapolisi ba DRC bari barahungiye muri Uganda basubijwe iwabo

Gen Muhoozi aratabariza Umudepite uri muri gereza wazize kuba amushigikiye

Abashoye imari i Kibeho barishimira agatubutse basigiwe n'abaje ku butaka butagatifu

Apôtre Dr Paul Gitwaza bari bamwivuganye habura gato



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-25 09:52:06 CAT
Yasuwe: 458


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-Mama-Sava-numunyamakuru-wa-Yongwe-TV-bari-murukundo.php