English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Batatu barimo abana babiri bahiriye mu nzu yibasiwe n’inkongi y’amayobera

Abantu batatu; umugabo n’abana be babiri bahiriye mu nzu babagamo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, nyuma yuko yibasiwe n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka.

Ni inkongi yadutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025 ahagana saa kumi, mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko bagerageje gutabara ariko kubera ubukana bw’iyi nkongi biba iby’ubusa, byanatumye hahiramo umugabo witwa Sebatware Emmanuel n’abana be babiri.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko bikekwa ko iyi nkongi yaba yatewe na nyiri uru rugo, Sebatware Emmanuel ari we wayishumitse.

Uwitwa Nzabonimpa Eric wari umuzamu w’uyu muryango yavuze ko ubwo iyi nkongi yadukaga, yumvise ikintu giturika akajya kwica inzugi ariko bikanga.

Yagize ati “Nahise nshaka uburyo bwo kwica inzugi kuko hose hari hafunze noneho ngezemo imbere nsanga umuriro watangiye kwaka uhereye mu cyumba cy’umukoresha wanjye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko iyi nkongi yatwaye ubuzima bw’abantu batatu barimo umugabo n’abana be.

Ati “Hapfiriyemo abana babiri; Mugisha Blaise w’imyaka 12 na Unejeje Blessing w’imyaka 6 na Se ubabyara. Abana bari baryamye mu cyumba cy’ababyeyi.”

Ni mu gihe undi mwana witwa Sebatware Brian w’imyaka itatu na nyina wabo bari bararanye mu cyumba cy’abashyitsi, bo barokotse iyi nkongi.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Rutsiro: Kudasezera kw’abana babo kubabuza kwivuza kandi baratanze Mutuelle de Santé

Ubumuntu buruta byose: Uwarokotse Jenoside amaze imyaka 14 arera abana b’uwamwiciye umuryango

Batatu barimo abana babiri bahiriye mu nzu yibasiwe n’inkongi y’amayobera

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi barimo n’uw’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-03 14:45:01 CAT
Yasuwe: 69


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Batatu-barimo-abana-babiri-bahiriye-mu-nzu-yibasiwe-ninkongi-yamayobera.php