English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR FC yanyomoje amakuru y'ubukene, Igira icyo isaba abafana bayo

Ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC, yasabye abafana bayo kudaha agaciro ibihuha bimaze iminsi biyivugwaho, aho bivugwa ko abakinnyi n’abakozi bayo badahembwa. Mu itangazo yasohoye ku wa Kane, tariki 13 Werurwe 2025, iyi kipe yahakanye ayo makuru, yemeza ko yubahiriza amasezerano afitanye n’abakinnyi ndetse n’abakozi bayo.

Mu butumwa bwayo, APR FC yagize iti: “Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza ibiri gukwirakwizwa mu itangazamakuru bivugwa ko itarahemba abakinnyi n’abakozi bayo. APR FC ni ikipe yubahiriza amasezerano ayari yo yose kandi ihembera ku gihe.”

Iyi kipe yasabye abafana bayo kudacibwa intege n’ibi bivugwa, kuko ababiha umwanya baba bagamije inyungu zabo bwite zitajyanye n’iterambere ry’ikipe.

Ibi byose bibaye mu gihe APR FC ikomeje kwitwara neza mu marushanwa, aho iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda ndetse ikaba igikomeje guhatanira Igikombe cy’Amahoro. Kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Werurwe 2025, iyi kipe izakina na Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium, guhera saa moya z’ijoro.

Byitezwe ko uyu mukino uzaba umwe mu ifatwa nk’iry’ingenzi kuri APR FC, kuko izaba ishaka gukomeza guhatana ku gikombe cya shampiyona.



Izindi nkuru wasoma

Abayobozi bo bararuciye bararumira: Ese ni nde ukwiye kubazwa igihombo cya Rayon Sports?

Imirwano ikaze i Kavumu: Inyeshyamba za Wazalendo zinjiye mu mujyi, M23 na FARDC byabayobeye

ITANGAZO RYA DUSENGE Théogène RISABA GUHINDURA AMAZINA

ITANGAZO RYA DUSENGE Théogene RISABA GUHINDURA AMAZINA

Abapolisi n’abayobozi mu Burundi batawe muri yombi bazira gushimagiza M23 muri WhatsApp



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-14 09:40:02 CAT
Yasuwe: 73


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-FC-yanyomoje-amakuru-yubukene-Igira-icyo-isaba-abafana-bayo.php