Abayobozi bo bararuciye bararumira: Ese ni nde ukwiye kubazwa igihombo cya Rayon Sports?
Nubwo Rayon Sports ikomeje gushakisha ibisubizo byo gusubira ku mwanya wa mbere muri shampiyona, hakomeje kwibazwa niba koko ikibazo cy’umusaruro mubi gikwiye guharirwa abatoza gusa, mu gihe abayobozi bayo bo bakomeje kwigira nyamwigendaho.
Ikipe ya Gikundiro, yahoze iyoboye urutonde rwa shampiyona, ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, inyuma ya APR FC iyirusha inota rimwe. Uru rutonde rwahindutse nyuma y’imikino itandatu idahiriye Rayon Sports, aho itsinzemo ibiri gusa, inganya ine, ikanatsindwa rimwe.
Imikino iheruka ya Rayon Sports yagaragaje ibibazo bikomeye ku kibuga: gutsindwa na Mukura VS (1-0), kunganya na Gasogi United (0-0), Amagaju FC (1-1), Marines FC (2-2), APR FC (0-0), ndetse no gutsindwa na Mukura VS mu mukino wo kwishyura (1-0).
Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yahagaritse umutoza Robertinho amezi abiri azira umusaruro muke. Utoza abanyezamu, Mazimpaka André, na we yahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse.
Nyamara ibi ntibyanyuze bamwe mu bafana b’iyi kipe yo mu Nzove, bamwe banatangiye gushinja abayobozi uburangare no kwihishamo amakimbirane abogamiye ku nyungu zabo bwite. Hari n’abavuga ko aba biyita “abasaza b’ikipe” batajya bahembwa ahubwo bagatangira agahimbazamusyi, ibyo bikaba bituma n’abakinnyi bataka imishahara n’itinda rya “recruitment.”
Umufana umwe yagize ati: “Byose ndabishyira ku buyobozi. Nonese abayobozi baba bacungana ku jisho hagati ya bo, ikindi wabitegaho ni iki?”
Undi yungamo ati: “Kuva aba biyita abasaza b’ikipe bagaruka, ibintu byarazambye. Abakinnyi bakeneye ubutabera n’imishahara.”
Ibibazo nk’ibi bituma hibazwa: Ese koko abayobozi ba Rayon Sports bari abere mu musaruro nkene uri kuranga ikipe? Cyangwa barimo guhisha umwotsi w’inkongi batashoboye kuzimya?
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show