English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR FC yegereye Rayon Sports ku rutonde rwa Shampiyona nyuma yo kwihanangiriza Police FC.

Kuri iki Cyumweru, Kigali Pelé Stadium yakiriye imikino ibiri isoza umunsi wa 19 wa shampiyona, aho APR FC yatsinze Police FC 3-1, mu gihe Rayon Sports yanganyije na Gasogi United 0-0.

Uyu munsi w’imikino wari uw’ingenzi kuri APR FC na Rayon Sports, kuko ari zo kipe ziyoboye urutonde rwa shampiyona mbere y’uko zihura tariki 9 Werurwe 2025. Rayon Sports ikomeje kuyobora n’amanota 42, mu gihe APR FC yayegereye ifite amanota 40.

APR FC yihanangirije Police FC mu mukino w'ibitego byinshi

Umukino wa APR FC na Police FC watangiye ku isaha ya saa moya, aho APR FC yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 7, binyuze kuri Hakim Kiwanuka, nyuma y’ikosa rya Abedi Bigirimana wananirwaga gukuraho umupira.

Nubwo Police FC yakinaga neza, ntiyashoboye kubona igitego mu gice cya mbere. Mu gice cya kabiri, APR FC yagarutse ifite imbaraga, maze ku munota wa 47 Djibril Cheick Ouattara atsinda igitego cya kabiri nyuma ya koruneri.

Ku munota wa 57, APR FC yongeye kubona igitego cya gatatu kuri penaliti, nyuma y'uko Issa Yakubu agushije Denis Omedi mu rubuga rw’amahina. Djibril Cheick Ouattara yayiteye neza, atsinda igitego cye cya kabiri.

Police FC yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota wa 90, cyatsinzwe na Msanga Henry ku mutwe. Muri iyo minota ya nyuma, yabonye penaliti yatewe na Mugisha Didier, ariko umunyezamu Ishimwe Pierre ayikuramo, bituma umukino urangira APR FC itsinze 3-1.

Rayon Sports yanganyije, itakaza amahirwe yo kongera ikinyuranyo

Ku rundi ruhande mbere y’uyu mukino, Rayon Sports yari yanganyije na Gasogi United 0-0, byatumye igumana amanota 42, ariko APR FC iyegera, ikinyuranyo kikaba kigizwe n’amanota abiri gusa. Ibi bivuze ko umukino wazo uzaba tariki 9 Werurwe uzaba ugira uruhare rukomeye mu guhatanira igikombe cya shampiyona.

Uko indi mikino yagenze ku munsi wa 20

v  Kiyovu Sports 3-1 Gorilla FC

v  Muhazi United 1-0 Etincelles FC

v  Marine FC 3-1 Mukura VS

v  AS Kigali 2-1 Musanze FC

v  Rutsiro FC 2-1 Vision FC 

Uyu munsi wa shampiyona wasize APR FC na Rayon Sports zikomeje gukurikirana hafi, mu gihe amakipe ari mu myanya yo hagati n’iyo hepfo nayo arimo gukomeza guhatana kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere.

Tariki 9 Werurwe ni yo izatanga igisubizo cy’ugomba kuyobora urutonde hagati ya Rayon Sports na APR FC.



Izindi nkuru wasoma

Umufana wa Nasarawa United yakatiwe nyuma yo kujomba icyuma umukinnyi wa Plateau United FC

Mu gihe hadakurikijwe itegeko ntago twiteguye gukinira Igikombe cy’Amahoro – Rayon Sports

Ambasaderi Karamba yakiriye Umugaba Mukuru wa Djibouti: Ibyihishe inyuma y’uru ruzinduko

Mpaga cyangwa impuhwe? FERWAFA mu gihirahiro nyuma y’umwijima wateje impagarara i Huye

Rutsiro: Umupadiri watanze urutonde rw’Abatutsi 9,600 bose bakicwa aracyidegembya



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-03 08:34:02 CAT
Yasuwe: 117


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-FC-yegereye-Rayon-Sports-ku-rutonde-rwa-Shampiyona-nyuma-yo-kwihanangiriza-Police-FC.php