English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro: Umupadiri watanze urutonde rw’Abatutsi 9,600 bose bakicwa aracyidegembya

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba Padiri Mendelo Gabriel ukomoka mu Butaliyani, wakatiwe gufungwa burundu n’Inkiko Gacaca kubera uruhare rugaragara yagize muri Jenoside, atarafatwa ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Uyu mupadiri wayoboraga Paruwasi ya Crête Congo Nil muri Perefegitura ya Kibuye, arashinjwa gutanga urutonde rw’Abatutsi barenga 9600 bari bahungiye ku Musozi wa Nyamagumba, mu gihe Jenoside yakorwaga ku wa 13 Mata 1994. Abo bose barishwe nyuma y’uko Interahamwe zihamagawe zivuye mu makomini atandukanye, binyuze mu bufatanye bw’uyu mupadiri n’abayobozi b’ishyaka rya CDR yabarizwagamo.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe, avuga ko ari agahinda kubona umuntu nk’uyu, wari n’intumwa ya Kiliziya Gatolika, agira uruhare muri Jenoside kandi kugeza ubu akaba akidegembya.

Yagize ati: “Yari umukozi w’Imana, ariko yanga abantu b’Imana. Akwiriye gufatwa, kuko gukomeza kubaho nk’aho nta cyaha yakoze ni ukunyaga abarokotse uburenganzira ku butabera.”

Inkuru dukesha Igihe



Izindi nkuru wasoma

Rutsiro: Umupadiri watanze urutonde rw’Abatutsi 9,600 bose bakicwa aracyidegembya

Rutsiro: Ari mu mikenyero y’ubugizi bwa nabi nyuma yo gushaka gutema Gitifu ngo arengere umujura

E.S CYIMBIRI-RUTSIRO:ISOKO RYO KUGEMURA IBIRIBWA MU GIHEMBWE CYA III

Rutsiro: Kudasezera kw’abana babo kubabuza kwivuza kandi baratanze Mutuelle de Santé

Igikombe cy’Amahoro: Ni nde uzuzuza urutonde rw’amakipe 8 akina 1/4? Dore uko bazahura.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-16 11:25:16 CAT
Yasuwe: 27


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rutsiro-Umupadiri-watanze-urutonde-rwAbatutsi-9600-bose-bakicwa-aracyidegembya.php