English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Aaron Charles Carter yasanzwe mu bwogero iwe mu rugo i Lancaster yapfuye.

720
Caption

 

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ugushyingo 2022.

Kugeza ubu icyateye urupfu rw’uyu muhanzi w’imyaka 34 ntikiramenyekana, gusa yari aherutse gutangaza ko ari guhura n’ibibazo byinshi by’ubuzima birimo ihungabana, umunaniro ukabije, kwiheba n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi yo mu mujyi wa Los Angeles yavuze ko yakiriye telefone itabariza nyakwigendara ku isaha ya saa tanu z’amanywa ku masaha ya California.

Umurambo wa Aaron Carter wasanzwe iwe mu rugo , abaturanyi be bavuga ko bawusanze mu bwogero.

Uyu muhanzi yatangiye kwamamara akiri umwana muto mu myaka ya 1990 akiri mu itsinda rya Bravo All Stars.

Iri itsinda ryatumye amenyekana yari arihuriyemo n’abahanzi barimo Justin Timberlake, Nick Carter, Joey Fatone , Lance Bass na Lance Bass.

Aaron Carter asize umwana umwe w’umuhungu w’imyaka 7 witwa Prince. Yakoze alubumu eshanu, iya mbere yasohotse mu 1997.

Aaron Carter yari umukinnyi mwiza wa filime yatangiye gukina akiri muto kuva kuri ‘Lizzie McGuire’ ya Disney Channel , ‘7th Heaven’ ica kuri The WB Television Network na ‘House of Carters’ yahuriragamo n’umuryango we.

Aaron Charls Carter ni murumuna wa Nick Carter umwe mu bagize itsinda rya Backstreet Boys, yakundaga kujyana n’iri tsinda mu bitaramo bitandukanye bakoraga hirya no hino ku Isi.

 

yanditswe na BWIZA Divine

 



Izindi nkuru wasoma

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

Tamale Mirundi wahoze ari umuvugizi wa Perezida Museveni yapfuye

Muhanga:Uwari umukozi muri Hoteri yasanzwe mu muferege yapfuye

Nyamasheke:Mudugudu yasanzwe mu mugezi yapfuye

Nubwo Tito Barahira yapfuye abaregera indishyi bagomba kwishyurwa-IBUKA



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-06 17:50:19 CAT
Yasuwe: 159


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Aaron-Carter-wumuraperi--yasanzwe-mu-bwogero-yapfuye.php