English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abacururiza imbere y’isoko rya Mahoko barataka igihombo no gukubitwa inkoni boshye ibisambo.

Bamwe mu bacururiza imbere y’isoko rya Mahoko, riherereye mu Murenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu, barasaba ubuyobozi kubashakira isoko riciriritse nyuma yo kurambirwa ibihombo baterwa no kwamburwa ibicuruzwa byabo n’inkeragutabara.

Abaganiriye na RADIO&TV10 ari naho dukesha iyi nkuru bavuga ko aho basabwa kwimukira ari ahahenze cyane, mu gihe ubuyobozi bubihakana, bukavuga ko hashobora kuboneka imyanya ihendutse mu masoko ya Mahoko na Kamuhoza.

“Imboga zacu bazimena hasi bakazibyiniraho”

Aba bacuruzi bemeza ko ubucuruzi bwabo butemewe n’amategeko, ariko ngo nta kundi babigenza kuko ari bwo bubatunze. Bavuga ko ikibazo cyakemurwa n’ishyirwaho ry’isoko ridahenze kugira ngo babashe gukomeza ubucuruzi bwabo nta nkomyi.

Niyitegeka, umwe muri bo, ati: “Ncuruza dodo kandi nta soko ry’imboga riri hano, nta rindi batweretse twakoreramo, n’iri soko rya Mahoko ryaruzuye. Ariko baraza bakadufata, imboga zacu bakazimena bakazibyiniraho.”

Uyu mucuruzi nk’abandi bagaragaza ko ibyo bakora babikora batabishaka, ahubwo ari amaburakindi kuko babikeneye ngo batunge imiryango yabo.

Uwamahoro, na we ucururiza muri aka gace, avuga ko bakomeje guhura n’igihombo gikabije. Ati: “Njye nk’ubu bamaze kuntwara ibicuruzwa inshuro eshatu. Nimugoroba batwaye ibyo nari naguze ibihumbi 15 Frw, ku wa Gatanu batwaye ibihumbi 10 Frw nari nabonye mu kimina.’’

Akomeza yibaza ati ‘’None se kuki aho kugira ngo baduhombye buri munsi batadushakira aho twicara bakadusoresha nk’abandi?”

Muhawenimana Claudine we agaragaza ko uretse igihombo, banakubitwa inshuro nyinshi. Ati “Inkoni dukubitwa aha mu muhanda, tukamburirwa ubusa nk’aho turi abajura ntiwazibara. Ejobundi baraje bajyana ibihumbi 80 Frw ni yo nari maze kugeraho. None se ubu niba umwana yaburaye, ejo yazinduka ajya kwiga?”

Aba bacuruzi bavuga ko igiciro cyo gukodesha imyanya mu isoko cya 500,000 Frw ku kwezi ari kinini cyane, kandi ubucuruzi bwabo bw’ibicuruzwa biciriritse butabemerera kubona ayo mafaranga. Basaba ko hashyirwaho isoko ridahenze aho buri wese ashobora gusora make ariko akaba afite aho akorera atuje.

Ubuyobozi buhakana ibi bivugwa n’abacuruzi

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanama buvuga ko aba bacuruzi babonye aho bakorera, ariko bananirwa kwimukira ahabigenewe.

Nzabahimana Evariste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, yagize ati: “Sinzi ukuntu abantu batsimbarara bagashaka gukorera ahatemewe kandi ntabwo tuzabemerera. Abashaka aho gukorera, mu isoko rya Kamuhoza harimo imyanya, n’iryo soko rindi rya Mahoko riracyafite imyanya. Ni yo mpamvu nta rwitwazo bafite.”

Uyu muyobozi anavuga ko ibivugwa n’abacuruzi ku giciro cy’ubukode bidafite ishingiro. Ati: “Umuntu ushaka gucuruza mu isoko rya Mahoko yishyura ibihumbi 10 Frw gusa ku kwezi, aho kuba ibihumbi 500,000 Frw nk’uko bavuga. Ayo mafaranga arimo ibihumbi 5 Frw by’ipatante n’andi ibihumbi 5 Frw y’umusoro wa buri kwezi.”

Igisubizo kirambye kirakenewe

Nubwo ubuyobozi buvuga ko abacuruzi badafite urwitwazo, aba bacuruzi bagaragaza ko ikibazo gihari kandi gikwiye gushakirwa umuti urambye.

Kugeza ubu, abacuruzi baracyasaba ubuyobozi kubashakira isoko ridahenze, mu gihe ubuyobozi buvuga ko aho gukorera hahari.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Abacururiza imbere y’isoko rya Mahoko barataka igihombo no gukubitwa inkoni boshye ibisambo.

Rwamagana: Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo barataka.

Gahunda ya Sena yo gusura Poste de Santé mu gihugu hose yitezweho guteza imbere serivisi z’ubuzim

AS Kigali ntiyabashije kwikura imbere ya Etincelles FC mu gikombe cy’Amahoro uko imikino yarangiye

Dore ibibazo 8 byugarije akarere ka Ngororero bituma kadatera imbere ahubwo kagahora inyuma.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-05 08:18:54 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abacururiza-imbere-yisoko-rya-Mahoko-barataka-igihombo-no-gukubitwa-inkoni-boshye-ibisambo.php