English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abahanzi bakomeye mu Rwanda barahurira i Rubavu mu gitaramo cya ‘Tour du Rwanda Festival’ 

Abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare ndetse n’abandi batandukanye bo mu Karere ka Huye baraye bataramiwe n’abahanzi batandukanye. hari mu gitaramo cya Tour du Rwanda Festival aho abari bitabiriye icyo gitaramo batashe akanyamuneza ari kose.

Muri icyo gitaramo Umuhanzi Eric Senderi niwe wabanje ku rubyiniro asusurutsa abacyitabiriye akurikirwa na Mico The Best nawe akurikirwa na Niyo Bosco.  

Nyuma yabo bahanzi hakurikiyeho Bwiza akurikirwa na Juno Kizigenza nawe aha ikaze Bushari baririmbana indirimbi yitwa ‘Kurura’ bakoranye mu 2022.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi batandatu mu gihe byari biteganijwe ko cyizitabirwa n’abahanzi icyenda.

Umuyobozi wa Tour du Rwanda Festival yavuze ko abo bahanzi batagaragaye muri icyo gitaramo bategerejwe i Rubavu tariki ya 21 Gashyantare ubwo bazaba bataramira abakunzi birushanwa ryo gusiganwa ku magare ndetse n’abandi benshi bazaba baje muri icyo gitaramo.

Abahanzi batagaragaye muri icyo gitaramo barimo Kenny Sol,Afrique na Danny Vumbi.                                Ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival byatangiye gukorwa umwaka ushize wa 2023 ubu bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri aho bizenguruka igihugu cyose.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-02-20 12:00:30 CAT
Yasuwe: 201


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abahanzi-bakomeye-mu-Rwanda-barahurira-i-Rubavu-mu-gitaramo-cya-Tour-du-Rwanda-Festival-.php