English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abandi bantu bane bashimuswe na Hamas byemejwe ko nabo bishwe

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyamenye ko abandi bantu bane bashimuswe na Hamas tariki 07 Ukwakira  bapfuye.

Kivuga ko abo bane bishwe bari kumwe mu gihe cy’igitero cy’ingabo za Israel ahitwa Khan Younis mu majyepfo ya Gaza, cyongeraho ko imirambo yabo igifitwe n’abarwanyi ba Hamas.

Abo bagabo ni Umwongereza wo muri Israel Nadav Popplewell w’imyaka 51, Chaim Peri, 79, Yoram Metzger, 80, na Amiram Cooper, 85.

Rear Admiral Daniel Hagari, umuvugizi w’igisirikare cya Israel yavuze ko amakuru y’iperereza ryabo bagezeho mu byumweru bishize ari yo yemeje ibi.

Yagize ati: “Turabona ko uko ari bane bishwe bari kumwe mu gace ka Khan Younis mu gihe cy’ibitero byacu kuri Hamas”.

Mu kwezi gushize, Hamas yavuze ko uriya witwa Nadav Popplewell yaguye mu gitero cy’indege za Israel muri Mata . Ububanyi n’amahanga bw’Ubwongereza bwavuze ko barimo gukora iperereza, ariko nta kwemeza urupfu rwe kwari kwabayeho kugeza ubu.

Mu Ukuboza umwaka ushize , Hamas yasohoye video yerekana bariya bagabo batatu bandi.

Abashimuswe bose bakuwe mu duce turi hafi y’umupaka wa Gaza mu gitero cya Hamas cya tariki 07 Ukwakira 2023.

Hamas yishe abantu bagera ku 1,200 itwara bunyago 251 mu gitero cyo mu majyepfo ya Israel, nk’uko abategetsi ba Israel babivuga.

Mu gihe cy’icyumweru cy’agahenge cyabayeho mu Ugushyingo (11) uyu mutwe warekuye abasivile 105 mu bo wari washimuse.

Abashimuswe bagera ku 120 kugeza ubu ibyabo ntibizwi. Abategetsi ba Israel bavuga ko benshi muri baba barapfuye.

Nyuma y’igitero cya Hamas, Israel yahise itangira ibitero ivuga ko bigamije kurandura uwo mutwe kubera iki gitero Hamas yari yakoze.

Abantu bagera ku 36,470 bamaze kwicwa n’ibitero bya Israel muri Gaza mu mezi hafi umunani ashize y’imirwano, nk’uko Hamas ibitangaza.



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Goma:Abantu 8 biciwe mu modoka itwara abagenzi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-04 04:12:39 CAT
Yasuwe: 150


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abandi-bantu-bane-bashimuswe-na-Hamas-byemejwe-ko-nabo-bishwe.php