Abandi bantu bane bashimuswe na Hamas byemejwe ko nabo bishwe
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyamenye ko abandi bantu bane bashimuswe na Hamas tariki 07 Ukwakira bapfuye.
Kivuga ko abo bane bishwe bari kumwe mu gihe cy’igitero cy’ingabo za Israel ahitwa Khan Younis mu majyepfo ya Gaza, cyongeraho ko imirambo yabo igifitwe n’abarwanyi ba Hamas.
Abo bagabo ni Umwongereza wo muri Israel Nadav Popplewell w’imyaka 51, Chaim Peri, 79, Yoram Metzger, 80, na Amiram Cooper, 85.
Rear Admiral Daniel Hagari, umuvugizi w’igisirikare cya Israel yavuze ko amakuru y’iperereza ryabo bagezeho mu byumweru bishize ari yo yemeje ibi.
Yagize ati: “Turabona ko uko ari bane bishwe bari kumwe mu gace ka Khan Younis mu gihe cy’ibitero byacu kuri Hamas”.
Mu kwezi gushize, Hamas yavuze ko uriya witwa Nadav Popplewell yaguye mu gitero cy’indege za Israel muri Mata . Ububanyi n’amahanga bw’Ubwongereza bwavuze ko barimo gukora iperereza, ariko nta kwemeza urupfu rwe kwari kwabayeho kugeza ubu.
Mu Ukuboza umwaka ushize , Hamas yasohoye video yerekana bariya bagabo batatu bandi.
Abashimuswe bose bakuwe mu duce turi hafi y’umupaka wa Gaza mu gitero cya Hamas cya tariki 07 Ukwakira 2023.
Hamas yishe abantu bagera ku 1,200 itwara bunyago 251 mu gitero cyo mu majyepfo ya Israel, nk’uko abategetsi ba Israel babivuga.
Mu gihe cy’icyumweru cy’agahenge cyabayeho mu Ugushyingo (11) uyu mutwe warekuye abasivile 105 mu bo wari washimuse.
Abashimuswe bagera ku 120 kugeza ubu ibyabo ntibizwi. Abategetsi ba Israel bavuga ko benshi muri baba barapfuye.
Nyuma y’igitero cya Hamas, Israel yahise itangira ibitero ivuga ko bigamije kurandura uwo mutwe kubera iki gitero Hamas yari yakoze.
Abantu bagera ku 36,470 bamaze kwicwa n’ibitero bya Israel muri Gaza mu mezi hafi umunani ashize y’imirwano, nk’uko Hamas ibitangaza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show