English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

TVET nk’igisubizo ku bushomeri: 73,3% by’abayirangiza bahita babona akazi, bagahemba abandi

Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa muntu, mu bugenzuzi bakoze mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, basanze 73,3% by’abarangiza muri aya mashuri babona akazi.

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, Senateri Umuhire Adrie, ageza ku Nteko rusange ya Sena yateranye tariki 4 Mata 2025, raporo ikubiyemo igikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, yababwiye ko iyi Komisiyo ishima kandi uburyo amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro agira uruhare mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri.

Hon. Umuhire avuga ko abanyeshuri basohoka mu mashuri ya TVET harimo abakora mu nganda, amahoteli, udukiriro n’ahandi hakorerwa imyuga isa n’iyo bize.

Ati “Hari abikorera bahita baha akazi abanyeshuri bakoresheje imenyerezamwuga nyuma yo gusoza ishuri.”

Abanyeshuri biga muri aya mashuri bigishwa kurangiza bafite indangagaciro, biciye muri ‘club’ zo kubatoza ubunyangamugayo.

Senateri Ngarambe Télésphore yashimye iyi gahunda yo kurangiza bahita babona akazi, ariko atanga inama y’uburyo abiga muri aya mashuri bakwigishwa n’ikintu cyo gucunga umutungo kuko byabafasha kugera ku bukire.

Ati “Abenshi bumva ko amafaranga y’abafundi aboneka ari uko babonye ikiraka ugasanga bakora bayasesagura, numva byaba byiza hajemo no kubigisha kumenya gucunga umutungo kuko abenshi barangiza bafite n’akazi.”

Senateri Cyitatire Sostene avuga ko mu ngendo bakoze basura aya mashuri, basanze ari igisubizo kuko abayarangijemo babasha no kwihangira imirimo bakanatanga akazi.

Ati “Leta yatekereje neza kuko abarangiza muri aya mshuri abenshi barangiza bafite ubumenyi bajyana ku isoko ry’umurimo, ndetse bamwe bakihangira umuriro. Nabaha urugero rw’abize ku ishuri rya Butamwa TVET School badusangije urugendo bamaze kugeraho nyuma yo kwihangira umurimo.”

Komisiyo yasanze kandi hari imishinga y’ubushakashatsi abanyeshuri bakora mu guhanga ibishya, kandi bikagenda bitanga ibisubizo ku bibazo bihari.

Ubuhamya butangwa n’abize muri aya mashuri bugaragaza ko ari igisubizo mu guhangana n’ubushomeri, cyane mu rubyiruko.

Rose Iradukunda, yavukiye i Masaka mu 1998. Muri 2021 yakurikiranye amasomo amara umwaka umwe, yo gutunganya imisatsi mu kigo cya TVET Butamwa.

Nyuma yo kurangiza kuyiga ubu atunganya imisatsi ‘salon de coiffure’ i Gikondo mu Murenge wa Kigarama, akoreshamo abakozi barindwi barimo abakobwa 5, n’abahungu 2, ahemba umushahara kuva ku 50,000Frw kugera ku 150,000Frw ku kwezi.

Ati “Buri kwezi nibarira umushahara wa 480,000Frw kandi mbona mbasha gukemura ibibazo nkanita ku muryango wanjye.”

Senateri Bideri John Bonds yavuze ko kuva mu 2008, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yatangiye gushyirwamo imbaraga nyinshi, bityo ko hanarebwa ku buryo amashuri ashingwa mu gace runaka abyaza umusaruro ibihaboneka.

Ati “Icyo twasaba ni uko aya mashuri ya VTC akwiye guhuzwa n’ibikoresho bishobora kuboneka mu karere. Dutange urugero nk’ahantu hari amashyamba menshi, ishuri rijyanye no gukora inzugi z’ibiti, ubwubatsi butandukanye byagashyizwe imbere kugira ngo nibura abana basohotse muri ayo mashuri, bakoreshe ibikoresho biboneka muri ako gace.”

Ubugenzuzi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, bwa 2024/2025, bugaragaza ko amashuri ya TVET ari 558, arimo TSS 272 zingana na 59,4% zujuje ibisabwa, mu gihe TSS 186 zingana na 40,6% zitujuje ibisabwa, naho VTC 66 zingana na 41,8% zari zujuje ibisabwa, mu gihe VTC 92 zingana na 58,2% basanga zitujuje ibisabwa.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Yaranzwe no kwitangira abandi: Ubuzima bwa Musenyeri Barugahare witabye Imana

TVET nk’igisubizo ku bushomeri: 73,3% by’abayirangiza bahita babona akazi, bagahemba abandi

Ese ni ryari ushobora kureka gukorera abandi?

G.S Officiel de Butare na Ecole de Sciences de Byimana bahize abandi mu marushanwa ya STEM.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-10 13:12:09 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/TVET-nkigisubizo-ku-bushomeri-733-byabayirangiza-bahita-babona-akazi-bagahemba-abandi.php