English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abanditsi ba filime bashyiriweho amarushanwa abagobotora ingaruka z’ubukungu zatewe na Covid-19

 

Sosiyete Suprafamily Rwanda Ltd itegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational Rwanda na Supra Voice ifatanyije na Innovetancy Ltd bateguye irushanwa ry’abanditsi ba filime yise ‘Script Writing Competition’ rigamije kubafasha guhangana n’ingaruka basigiwe n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ntabwo ari ikintu gikunze kubaho cyane ku bantu bandika filime ko bategurirwa amarushanwa nk’aya akaba ari nayo mpamvu, izi sosiyete zafatanyije mu gufasha abanyarwanda.

Umuyobozi wa Suprafamily Rwanda Ltd, Nsengiyumva Alphonse yabwiye IGIHE ko iri rushanwa bateguye riri muri gahunda yo guteza imbere abanyempano, by’umwihariko abanditsi ba filime bashaka ko inkuru zabo zibabyarira umusaruro.

Ati “COVID-19 ntiyatuma twicara gutya gusa. Impano ni nyinshi. Hari abantu bafite impano bashobora kubyaza umusaruro batavuye aho bari, bakoresheje mudasobwa , abo nibo twibutse cyane ko bakunze kwirengagizwa.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni uko twaje gusanga mu rubyiruko rwitabira amarushanwa y’ubwiza ndetse na Supravoice haba harimo abafite impano zo gukina filime. Ibi no mu bihugu byateye imbere mujya mu bibona aho abahanzi na ba Nyampinga usanga ari n’abakinnyi bakomeye ba filime. Uwo muco turashaka kuwuzana mu Rwanda.”

Yavuze abanditsi bazaba bafite filime zanditse neza zizatunganywa kandi zigakinwa n’abanyempano basanzwe bafite.

Abafite impano mu kwandika filime barasabwa kwandika inkuru y’uruhererekane hanyuma bakayohereza kuri innovetancy@gmail.com. Abashaka ibisobanuro babariza kuri 0783014482.

Inkuru igomba kuba ivuga ku nsanganyamatsiko zirimo urukundo, ubuzima bwo mu bihe bya Covid-19, abana baterwa inda imburagihe n’ubushuti. Iri rushanwa rizarangira ku wa 15 Werurwe 2021.

Uwa mbere azahembwa ibihumbi 300 Frw, uwa kabiri ahembwe ibihumbi 200 Frw naho uwa Gatatu azahembwa ibihumbi 100 Frw.

Inkuru 10 za mbere zizahabwa amahugurwa yihariye banasobanurirwe uko inkuru zabo zizababyarira inyungu. Abanditsi ba filime basabwe kohereza inkuru zabo z’umwimerere kandi zifite ‘Copyright’.

 



Izindi nkuru wasoma

Joe Biden yanduye Covid-19

Dore impamvu isigaye ituma abakobwa binjira mu bwangavu imburagihe n'ingaruka zabyo

Ese koko u Rwanda rwaba rifite uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura?

Rubavu:Ingaruka zaterwaga n'umugezi wa Sebeya zabashije kwirindwa ku kigero cyiri hejuru ya 90%

Abacamaza,abashinjacyaha,abanditsi ,abashinzwe iperereza mu nkiko za gisirikare bari guhabwa amahugu



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-02-01 15:48:55 CAT
Yasuwe: 491


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abanditsi-ba-filime-bashiriweho-amarushanwa-abagobotora-ingaruka-zubukungu-zatewe-na-Covid19.php