Abantu 11 bakomerekera mu mpanuka y’imodoka, harakekwa uburangare bwa shoferi.
Imodoka itwara abagenzi, yakoze impanuka hakomerekamo abantu 11 barimo batatu bahise bajyanwa mu bitaro igitaraganya. Yavaga mu Karere ka Nyanza yerekeza i Rubavu, itwaye abantu bari batashye ubukwe.
Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024, iyi modoka yakoze impanuka nyuma yo kurenga umuhanda ikagonga ipoto y’amashanyarazi, ubwo yari igeze mu Mujyi wa Muhanga mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Abari muri iyo modoka bavuga ko bishoboka ko umushoferi wari ubatwaye, agatotsi kamwibye bikarangira ataye umuhanda akagonga ipoto y’amashanyarazi, iteye ku nkengero z’umuhanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show