Imodoka y’Akarere ka Rusizi yari itwaye umurambo yakoze impanuka 5 barakomereka.
Imodoka yari itwaye umurambo w’umusore wo mu Karere ka Rusizi wapfiriye mu Karere ka Gatsibo, yakoze impanuka ubwo yari igeze mu Karere ka Huye igongana na Coaster yari itwaye abagenzi, aho Polisi yavuze ko byatewe n’amakosa y’umushoferi wari utwaye iyi modoka y’Akarere.
Uwo musore yapfiriye mu Karere ka Gatsibo ku mugoroba wo ku ya 1 Mutarama 2025 yageze mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Kimirehe, Umurenge wa Rusatira, Akarere ka Huye igonga Coaster yavaga Huye yerekeza i Kigali, abantu 5 barimo ba DASSO 2 ba Rusizi barakomereka.
Iyi modoka y’Akarere ka Rusizi, yakoze impanuka ubwo yarivuye gucyura uyu murambo.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya ko iyi mpanuka yatewe n’amakosa y’umushoferi wari utwaye iyi modoka y’Akarere ka Rusizi, yakoze mu kunyuranaho kandi bari mu ikorosi, agaca ku yindi atareba imbere agahita agongana n’iyo yari itwaye abagenzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique, yatangaje ko iyo mpanuka ikimara kuba, kuko byari mu masaha y’umugoroba, bahise bakorana n’Akarere ka Huye, kabazanira uwo murambo, urara mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe.
Bivugwa ko uyu musore wapfiriye mu Karere ka Gatsibo yafatiwe mu Mujyi wa Kigali akajya gufungirwa mu Kigo cy’Igororamuco (Transit Centre) cyo muri Gatsibo ari na ho yarwariye akajyanwa mu Bitaro aho yaguye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show