English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abantu 79 bamaze gupfa mu gihe abarenga 376 bamaze kwandura indwara itaramenyekana neza.

DRC, indwara itaramenyekana neza imaze kwica abantu 79 nk’uko byemejwe na Guverinoma y’icyo gihugu mu itangazo yasohoye ku itariki 4 Ukuboza 2024.

Muri iryo tangazo, byasobanuwe ko abenshi mu bishwe n’iyo ndwara, ari abana bafite hejuru y’imyaka 15 y’amavuko, kugeza ubu abantu bagera kuri 376 bakaba ari bo bamaze kwandura iyo ndwara itaramenyekana neza.

Aba mbere bishwe n’iyo ndwara batangajwe ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, bakaba barapfiriye mu Karere k’ubuzima ka Panzi, muri Teritwari ya Kasongo -Lunda.

Abafashwe n’iyo ndwara, ngo bagira ibimenyetso nk’iby’indwara y’ibicurane, harimo kugira umuriro, kubabara umutwe, nk’uko byatangajwe na Remy Saki, Guverineri wungirije w’Intara ya Kwango ndetse na Apollinaire Yumba, Minisitiri ushinzwe ubuzima muri iyo Ntara.

Ibimenyetso by’iyo ndwara harimo byamaze gutangazwa nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru BBC, ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, guhoboba ibimyira mu mazuru, gukorora, guhumeka nabi cyangwa se kugorwa no guhumeka, kugira amaraso macyeya.

Minisitiri w’ubuzima aho muri RDC yatangaje ko hari itsinda ry’abaganga ryoherejwe muri ako gace iyo ndwara yagaragayemo, kugira ngo bafashe mu kuvura vuba vuba abafatwa nayo. Ikindi ni uko ubuyobozi bw’inzego z’ubuzima bwatangaje ko hari ibizamini byamaze gufatwa ku barwayi bamaze kwandura iyo ndwara kugira ngo bijye gusuzuma muri laboratwari.

Hari kandi ubugenzuzi burimo gukorwa mu buryo bwimbitse aho iyo ndwara yagaragaye, mu rwego rwo gushaka kumenya iyo ari yo, ibiyitera, aho yaturutse n’ibindi.

Ni indwara bivugwa ko iteye impungenge, kuko umubare w’abayandura ukomeza kuzamuka umunsi ku wundi nk’uko byatangajwe na Cephorien Manzanza, umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile aho muri RDC.

Inzobere mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo (épidémiologiste) ukorera muri ako gace, yemeza ko iyo ndwara yibasira cyane abagore n’abana kurusha abandi.

Kugeza ubu, Minisiteri y’ubuzima ya RDC, irasaba abaturage kurangwa n’ituze kandi bagakomeza kuba maso.

Zimwe mu ngamba zafashwe, harimo kurinda ko abantu bahurira hamwe ari benshi, gutanga amakuru ku muntu wese uketsweho iyo ndwara cyangwa se upfuye ku buryo butunguranye, bikamenyeshwa inzego z’ubuzima.

Ikindi ni ukubahiriza amabwiriza y’isuku, harimo gukaraba kenshi n’amazi meza n’isabune. Kwirinda gukora ku murambo w’umuntu wishwe n’iyo ndwara bidakozwe n’abakozi bo kwa muganga babifitiye ububasha.

Nsengimana Donatien.

Izindi nkuru wasoma

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Menya unasobanukirwa byimbitse n’indwara ya Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko uwishe abantu 15 muri New Orleans yahoze mu ngabo z’Igihugu.

Rusizi: Abantu 20 batangiriye umwaka 2025 mu gihome nyuma yo gufatirwa mu mukwabo.

Iteganyagihe: Meteo Rwanda yateguje imvura idasazwe izamara iminsi 10 muri Mutarama.

Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-05 15:30:45 CAT
Yasuwe: 51

Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abantu-79-bamaze-gupfa-mu-gihe-abarenga-376-bamaze-kwandura-indwara-itaramenyekana-neza.php