English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Iteganyagihe: Meteo Rwanda yateguje imvura idasazwe izamara iminsi 10 muri Mutarama.

 Muri Mutarama 2025, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mutarama, uretse mu bice byinshi by’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe, n’igice gito cy’amajyepfo y’Akarere ka Karongi ahegereye pariki ya Nyungwe. Muri ibyo bice hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’isanzwe ihagwa muri iki gice.

Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 0 na milimetero 180, mu gihe imvura isanzwe igwa muri Mutarama iri hagati ya milimetero 0 na 150, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda).

Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 180 iteganyijwe henshi mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe n’igice gito cy’amajyepfo y’Akarere ka Karongi.

Imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150, iteganyijwe mu Turere twa Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Huye, mu bice byinshi by’Uturere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango, Ngororero, Musanze na Burera, ahasigaye mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120 iteganyijwe mu Karere ka Rulindo, Kamonyi, Muhanga, Gakenke na Gicumbi, ahasigaye mu Turere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango, Ngororero, Musanze Burera, amajyaruguru n’uburengerazuba by’Umujyi wa Kigali n’agace gato k’uburengerazuba bw’Akarere ka Bugesera.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 90 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Uturere twa Bugesera, Kamonyi na Gicumbi, igice gisigaye cy’Umujyi wa Kigali no mu burengerazuba bw’Uturere twa Ngoma, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare.

Igice gisigaye cy’Uturere twa Ngoma na Rwamagana, ahenshi mu Turere twa Kirehe na Kayonza, ibice byo hagati by’Akarere ka Gatsibo n’igice gito cy’uburengerazuba n’amajyepfo by’Akarere ka Nyagatare, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60. Ahasigaye mu ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 30.

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30, naho ubwo hasi buteganyijwe nijoro bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 16. Muri rusange, ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe mu kwezi kwa Mutarama.

Umuvuduko w’umuyaga uteganyijwe uri hagati ya metero 4 na metero 10 ku isegonda, ariko ahenshi mu Gihugu hateganyijwe umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-02 09:00:03 CAT
Yasuwe: 40


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Iteganyagihe-Meteo-Rwanda-yateguje-imvura-idasazwe-izamara-iminsi-10-muri-Mutarama.php