English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abanyeshuri barenga ibihumbi 230 nibo bagiye gukora ibizamini bisoza umwaka w'amashuri 2023/2024

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri 235 572 bagiye gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu byiciro rusange, abasoza amashuri yisumbuye mu burezi rusange, ay’imyuga n’ubumenyi ngiro n’abasoje mu masomo y’ububyaza n’ubuforomo.

Iyo minisiteri yatangaje ko ibyo bizamini bizatangira gukorwa kuva ku wa 23 Nyakanga kugeza ku wa 02 Kanama 2024, bigakorerwa kuri site z’amashuri zitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Umuhango wo gutangiza ibi bizamini uzabera kuri G.S Remera Protestant iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ahateganyirijwe gukorera abanyeshuri 223 bo mu cyiciro rusange barimo abakobwa 110 n’abahungu 113.

Biteganyijwe ko abanyeshuri basoza icyiciro rusange bazakora ibizamini bangana na 143 842 barimo abahungu 63 546 n’abakobwa 80 298, bo mu bigo by’amashuri 1968. Bazakorera kuri site z’ibizamini 681.

Ni mu gihe abanyeshuri 56 537 bazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, barimo 23 651 b’abahungu na 32 886 b’abakobwa. Abo bose baturuka mu bigo by’amashuri 857, bakazakorera kuri site 516.

Abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyi ngiro bangana na 30 922 ni bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini bisoza umwaka. Barimo abahungu 16 842 n’abakobwa 14 080, baturuka mu bigo by’amashuri 331. Bazakorera kuri site z’ibizamini 201.

Abo mu mashuri nderabarezi (TTC) bazakora ibizamini bisoza umwaka ni 4068, abo barimo abahungu 1798 n’abakobwa 2270 baturuka mu bigo by’amashuri 16.

Ni mu gihe abiga amasomo ajyanye n’Ubuforomo mu mashuri yisumbuye (Associate Nursing Program, ANP) bazakora ibizamini ari 203 barimo abahungu 114 n’abakobwa 89 baturuka mu bigo birindwi iyi gahunda yatangirijwemo.

Biteganyijwe ko uyu mwaka w’amashuri hazakorwa ibizamini 288 birimo 11 byo mu cyiciro rusange, 20 byo mu basoza ayisumbuye mu bumenyi rusange, 46 by’abahabwa umubemyi bw’umwuga (nk’abo mu ishuri nderabarezi n’abiga iby’ubuforomo n’ububyaza) n’ibizamini 211 ku biga imyuga n’ubumenyi ngiro.

Abanyeshuri bakora ibizamini bisoza umwaka wa 2023/2024 biyongereyeho 23 078 ugereranyije n’umwaka w’amashuri wabanje kuko abakoze bari 212 494.



Izindi nkuru wasoma

Impuguke 16 zari zimaze umwaka ziga gutubura imbuto zitandukanye zahawe impamyabumenyi.

Kabuhariwe mu gukora umwuga w'ubupfumu Salongo yatawe muri yombi.

Abakize virusi ya Marburg ntibemerewe gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye - Dr. Nkeshimana.

Gusomana bigutegura neza igihe ugiye gukora imibonano mpuza bitsina. Dore ibyiza byo gusomana.

Ubushinjacyaha bwasabiye Muheto gufungwa umwaka n’amezi umunani kubera ibyaha 3 aregwa.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-22 15:35:41 CAT
Yasuwe: 128


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abanyeshuri-barenga-ibihumbi-230-nibo-bagiye-gukora-ibizamini-bisoza-umwaka-wamashuri-20232024.php