Abakize virusi ya Marburg ntibemerewe gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye - Dr. Nkeshimana.
MINISANTE yatangaje ko abakize icyorezo cya Marburg, bagomba kwitwararira cyane birinda gukora imibonano mpuzabitsinda idakingiye, konsa kuko hari ibice virusi isigaramo mu gihe kirenga umwaka, utitwararitse akaba yakwanduza abandi iyo virusi.
Ibinyujie kurukuta rwa X Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko n’ubwo virusi ya Marburg ikira, hari bimwe mu bice ivamo itinze birimo amatembabuzi y’imbere mu jisho, amasohoro n’amashereka bityo abakize Marburg basabwa kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye, kujugunya agakingirizo ahantu hashyira abandi mu kaga ko kwandura no konsa umwana.
Minisiteri y’ubuzima yashimangiye kandi ko ibi bigomba kubahirizwa kugeza igihe ibipimo byo kwa muganga bizemeza burundu ko nta virusi ikiri muri ibyo bice.
Uwakize Virusi ya Marburg ashobora kugira ibibazo by’imboni bituma uwayikize atabasha kubona neza, kugira ingaruka z’umunaniro ukabije, hahandi umuntu ubona yaracitse intege imbaraga yagiraga atari zo agifite, kubabara mu ngingo, mu mitsi, ibibazo by’agahinda gakabije.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show