English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda bari guhabwa amahugurwa ya VAR.

Mu rwego rwo kubafasha kugira ubumenyi ku Ikoranabuhanga ry’amashusho ryunganira abasifuzi, Video Assistant Referee (VAR), abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda, batangiye guhabwa amahugurwa kuri iri Koranabuhanga.

Mu minsi ishize, ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko Stade Amahoro yamaze kugezwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga rya VAR ndetse biteganyijwe ko isuzuma rya ryo rizakorwa muri Gashyantare 2025.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko kuri uyu wa Gatanu abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda bose, batangiye guhabwa amahugurwa ya VAR azamara iminsi itatu. Ni amahugurwa ari kubera muri Stade Amahoro, agatangwa n’impuguke zaturutse muri FIFA.

Mu bari guhugurwa, harimo na Mukansanga Salima uherutse guhagarika gusifura hagati ariko agahitamo gushyira imbaraga mu kuba umusifuzi wa VAR.

Uretse kuba aya mahugurwa ari gutangwa n’impuguke za FIFA, na Ntagungira Céléstin uzwi nka Abega, ari mu bari gusangiza ubumenyi aba basifuzi.



Izindi nkuru wasoma

FERWAFA: Dore ibisabwa kugira ngo witabire amahugurwa yo ku rwego rwa Licence C ya CAF.

Abakoranye na Torsten Spittler mu Amavubi barishyuza FERWAFA arenga miliyoni 100 Frw.

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunya-Kameruni, Innocent Assana NAH yinjiye muri Rayon Sports.

Cardi B yahakanye amakuru yemezaga ko atwite, asobanura impamvu y’imyambarire ye.

U Rwanda rwakiriye abakozi ba Banki y'Isi 40 bari baraheze i Goma kubera intambara.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-24 22:45:07 CAT
Yasuwe: 45


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abasifuzi-mpuzamahanga-bAbanyarwanda-bari-guhabwa-amahugurwa-ya-VAR.php